Umusaruro Mbumbe w’u Rwanda wazamutseho 8.2% mu 2023

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, gitangaza ko umusaruro mbumbe w’Igihugu wiyongereyeho 8.2% mu mwaka 2023, ugera kuri miliyari 16.355 Frw ugereranyije na miliyari 13.720 Frw wariho mu mwaka wa 2022.

Urwego rwa serivisi rwazamutseho 11% rutanga 44% by’umusaruro mbumbe w’igihugu. Ubuhinzi butanga 27% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Inganda zatanze 22% by’umusaruro mbumbe w’igihugu ni mu gihe  mu mirimo y’itumanaho yagize uruhare rwa  35%.

Mu byiciro by’ubukungu aho umusaruro wiyongereye cyane harimo ubucuruzi bwiyongereyeho 9%, amahoteli agira 18%, mu gihe mu cyiciro cy’ubwikorezi hiyongereyeho 13%.

Serivisi ifata igice kinini n’iyi bicuruzwa  by’imbere mu gihugu aho mu myaka irenga icumi zigera hagati ya 44 na 50% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu.

Umusaruro mbumbe ukomoka ku buhinzi watanze 27% n’aho ibisigaye byose bitanga 7%.

Hatangajwe ko mu mwaka wa 2020 hamwe n’ikibazo cy’ubuzima kubera icyorezo cya Covid-19, umuvuduko w’ubwiyongere wagabanutseho -3.4%.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi ry’ubukungu, Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko umwaka wakurikiyeho, wa 2021, cyari igihe cyo kuzamuka mu bukungu n’iterambere ryiyongereyeho 10.9%.

Ni mu gihe hamwe n’ingamba zo kugarura ubukungu zafashwe na guverinoma mu rwego rwo gukomeza uwo murongo, umwaka 2022 wari uwo kurushaho kuzamuka mu bukungu hiyongereyeho 8.2%.

- Advertisement -

MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW