Urukiko rwakatiye abapolisi bakekwaho uruhare rw’uwapfiriye  ‘Transit Center’

Huye: Abantu batanu bajuririye icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana rwari rwategetse ko bafungwa by’agateganyo baziraga kugira uruhare mu rupfu rw’umufungwa bikekwa ko yakubitiwe muri’Transit center’ akanegekazwa yajyanwa Kwa muganga agapfa.

Bose uko ari batanu bari baje kumva umwanzuro w’ubujurire bwabo mu rukiko rwisumbuye rwa Huye bambaye imyambaro  isanzwe iranga abagororwa mu Rwanda maze icyemezo cy’urukiko gisomerwa mu ruhame.

Icyemezo bafatiwe  kigira kiti”Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Nahimana Saleh, umupolisi ufite ipeti rito mu gipolisi Tuyisenge Yussuf n’undi mupolisikazi ufite ipeti rito mu gipolisi Uwamahoro Dative  ko buri wese akekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.”

Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Inspector of Police Eustashe Ndayambaje akekwaho ibyaha byo kuzimanganya ibimenyetso no kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa icyaha gikomeye.

Urukiko rwemeje kandi ko nta mpamvu zituma Inspector of Police (IP) Ndayambaje Eustashe akekwaho icyaha cyo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.

Urukiko kandi rwemeje ko nta mpamvu zikomeye zituma Umulisa Gloriose akekwaho ibyaha byo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake n’icyaha cyo kuzimanganya ibimenyetso.

Urukiko rwategetse ko icyemezo cy’urukiko rwa Busasamana gihinduka kuri Inspector of Police na Umulisa Gloriose.

Urukiko rwategetse ko Umulisa Gloriose afungurwa by’agateganyo.

Urukiko kandi rwategetse ko Inspector of Police Eustashe Ndayambaje nawe afungurwa by’agateganyo akajya yitaba umushinjacyaha ushinzwe kwiga dosiye ye kuwa mbere wa buri cyumweru.

- Advertisement -

Icyemezo cy’urukiko cyasoje kigira kiti”Urukiko rutegetse ko Nahimana Saleh, umupolisi ufite ipeti rito mu gipolisi Tuyisenge Yussuf n’umupolisikazi ufite ipeti rito mu gipolisi Uwamahoro Dative bakomeza gufungwa by’agateganyo nkuko byemejwe n’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana.”

Amakuru avuga ko aba bose bakomeje gufungwa by’agateganyo aribo Nahimana Saleh yari umusiviri ariko akaba konseye wa ‘Transit Center’ akaba yari umufungwa, Umupolisi ufite ipeti rito mu gipolisi Tuyisenge Yussuf n’undi mupolisikazi ufite ipeti rito mu gipolisi Uwamahoro Dative barindaga ‘Transit center’.

Naho Inspector of Police Eustashe Ndayambaje yari Komanda wa sitasiyo ya Polisi ya Ntyazo na Umulisa Gloriose yari umusiviri ariko uyoboye iriya ‘Transit center’ ya Ntyazo bombi bakaba barekuwe.

UMUSEKE wamenye amakuru ko mu kwezi ku  Ugushyingo umwaka ushize wa 2023 aribwo bose batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umufungwa witwa Habakubaho Venant wavukaga mu Murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza wari wajyanwe muri ‘Transit center’ kuko yari mu idini ritemera ibikorwa bya leta bikekwa ko yakubitiwe muri ‘Transit center’ ajyanwe ageze kwa muganga arapfa .

RIB yahise itangira iperereza inahita ita muri yombi bariya bapolisi babiri banagifunze aribo Tuyisenge Yussuf na Uwamahoro Dative n’undi mu DASSO witwa NIRORA Claude bose bafatanyaga kurinda iriya ‘Transit center’ ya Ntyazo.

Bucyeye bwaho kandi RIB yaje guta muri yombi komanda Inspector of Police Eustashe Ndayambaje wayoboraga sitasiyo ya polisi ya Ntyazo ndetse na Umulisa Gloriose wayoboraga iriya’Transit center’ n’abandi bantu bari abafunzwe muri ‘Transit center’ ku buryo ari dosiye yagiyemo abantu 12 bose bagezwa imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana, baburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Bane muri bo babafungwa bararekurwa ngo bakurikinwe badafunzwe naho abandi 8 bose bakatirwa gukurikinwa bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo.

Batatu barimo DASSO Claude ntibajurira kiriya cyemezo cyakora abandi batanu bajuriye .

Urukiko rwanategetse ko Inspector of Police Eustashe Ndayambaje na Umulisa Gloriose bo barekurwa by’agateganyo naho abandi bazakomeza gufungwa by’agateganyo, bategereze kuzaburana mu mizi bambaye imyambaro isanzwe iranga abagororwa mu Rwanda mu igororero rya Huye.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW I HUYE