Urukiko rwatesheje agaciro ikirego cy’umuturage wareze umuyobozi wa Transit Center

MUHANGA: Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwasanze Ikirego, Ukurikiyeyezu Jean Baptiste yatanze arega Habihirwe Jean Bosco, umuyobozi wa Transit Center ya Muhanga nta shingiro gifite.

Isomwa ry’Urubanza ryabaye kuri uyu wa mbere taliki ya 11 Werurwe 2024.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwanzuye ko rwemeje kwakira ikirego cyatanzwe na Ukurikiyeyezu Jean Baptiste ariko rugisuzumye rusanga nta shingiro gifite.

Rwemeje ko Ukurikiyeyezu Jean Baptiste nta bimenyetso afite bigaragaza ko Umuvamdimwe we Minani Evariste alias Nyatura afunzwe binyuranyije n’amategeko.

Rwemeje ko ikirego cy’indishyi z’akababaro n’iz’ikurikiranarubanza cyatanzwe na Ukurikiyeyezu Jean Baptiste nta shingiro gifite.

Mu iburanisha ry’Ubushize Ukurikiyeyezu Jean Baptiste yabwiye Urukiko ko ababajwe no kuba Umuvandimwe we Minani Evariste yararekuwe n’Urukiko ku cyaha yari akurikiranyweho, Umuyobozi wa Transit Center i Muhanga, Habihirwe Jean Bosco akongera kumufata.

Uyu muturage akavuga ko nta rupapuro rw’ihamagara yari afite cyangwa ngo amenyeshwe icyo akurikiranyweho mu magambo.

Icyo gihe yagize ati “Mutubarize Umuyobozi wa Transit Center impamvu yatumye afunga mu buryo butemewe n’amategeko Umuvandimwe wacu.”

Uyu Ukurikiyeyezu avuga ko yifuza guhabwa n’indishyi z’akababaro zingana na Miliyoni n’ibihumbi magane ane na mirongo itanu y’u Rwanda(1.450000frw) kubera ko Habihirwe Jean Bosco Uyobora Transit Center yamushoye mu Nkiko bikaba bimutwara umwanya we yagombye gukoramo akandi kazi nkuko yabivugaga.

- Advertisement -

Umuvugizi wa Polisi, ACP Rutikanga Boniface yabwiye UMUSEKE ko ifatwa rya Minani Evariste wari warekuwe n’Urukiko nta sano bifitanye n’ibishinjwa Umuyobozi wa Transit Center ya Muhanga.

Ati “Ntaho Polisi yabangamiye Urukiko, ntaho twabangamiye Icyemezo cy’Urukiko.”

Umuvugizi wa Polisi avuga ko ibyaha ashinjwa yabikoze yarekuwe kuko nyuma yo kurekurwa n’Icyemezo cy’Urukiko yabangamiye ituze n’Umutekano w’abaturage ndetse n’Abayobozi b’Inzego z’ibanze.

Ati “Yafashwe kugira ngo adakomeza kubangamira umutekano w’abaturage.”

ACP Rutikanga avuga ko kurekurwa n’Urukiko bidasobanuye ko uwo muntu yongeye gukora icyaha atafatwa.

Yavuze ko Umuntu ashobora kurekurwa n’Urukiko mu gitondo byagera saa kumi n’ebyeri agakora amakosa.

Yavuze ko kurekurwa n’Urukiko bidaha umuntu ubudahangarwa bwo gukomeza gukora amakosa yitwaje ko yarekuwe.

Yasabye abaturage gukomeza kwitwara neza bakaba abaturage beza batabangamiye abandi.

Nyuma y’isomwa ry’urubanza, Ukurikiyeyezu Jean Baptiste yabwiye UMUSEKE ko agiye kujuririra iki cyemezo.

Ikirego cya Ukurikiyeyezu cyateshejwe agaciro

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga