Zambia igiye kwakira Inama idasanzwe yiga ku mutekano wa Congo

Umuryango w’ibihugu bya Africa y’Amajyepfo, SADC, watangaje ko utegura inama idasanzwe  y’urwego rushinzwe gukurikirana ibibazo by’umutekano n’igisirikare ruzwi nka “troika.

Muri iyi nama kandi izaba irimo ibihugu bitanga umusanzu mu kugarura amahoro muri Mozambique na Repubulika Iharanira Demokaraasi ya Congo.

Ni  inama igomba kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23Werurwe 2024, ibere muri Mulungushi International Conference Centre KENNETH KAUNDA, muri  Zambia.

Imirimo y’iyi nama yateguwe na Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema,, ushinzwe ubutwererane na Politiki  n’ibijyanye n’umutekano muri uyu muryango.

Abazitabira inama baziga ku bibazo by’umutekano mucye biri muri Cabo Delgado mu Majyaruguru ya Mozambique ndetse no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi nama iziga uko ingabo zoherejwe muri ibi bihugu zigira uruhare mu kugarura amahoro n’umutekano  urambye.

Minisitiri  Ushinzwe ububanyi n’Amahanga n’Ubutwurerane Mpuzamahanga wa Zambia , Murambo Haimbe, yavuze ko abakuru b’Ibihugu bazitabira iyi nama ari bo muri Angola, Botwana,RD Congo,Malawi,Afurika Y’Epfo ,Lesotho na Tanzania.

Ibihugu bigize  uru urwego rushinzwe gukurikirana ibibazo by’umutekano n’igisirikare ruzwi nka “troika birimo nka Zambia ari nayo ikuriye uru rwego,Tanzania, Namibia, Angola, Zimbabwe, na RD Congo.

Ni mu gihe ibihugu byiyemeje gutanga ingabo z’uyu muryango wa SADC mu kugarura amahoro muri Congo ari Malawi, Tanzania, Afurika Y’Epfo na Tanzania bigakorana bya hafi n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

- Advertisement -

Biteganyijwe ko imirimo y’iyo nama ibanzirizwa n’iyabagize komite y’uru rwego itangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2024.

Iyi nama igiye kuba mu gihe muri Congo imirwano hagati ya M23 na FARDC ikomeje guca ibinti ndetse uyu mutwe ukaba uri kwigarurira uduce twinshi twa leta Congo .

UMUSEKE.RW