‘Akaboga’ karacyari Imbonekarimwe: Umunyarwanda arya ibiro 8 ku mwaka

Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, kivuga ko umuco wo kurya inyama ku Banyarwanda ukiri hasi kuko  kuri ubu umunyarwanda arya ibiro umunani (8kg) ku mwaka , yakagombye nibura kurya ibiro 45.(45KG).

Mu Rwanda umuco wo kurya inyama uracyari hasi ugereranyije n’ibindi bihugu kuko abenshi mu Banyarwanda barya inyama ku minsi mikuru cyangwa mu birori.

Ibi biterwa ni uko bamwe mu Banyarwanda batarashishikarira no kumenya ko inyama atari iz’abifite ahubwo bashobora kurya iz’amatungo magufi nk’inkoko, ihene n’ingurube n’intama.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubworozi mu Kigo Gishinzwe Iterambere ry’ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, Dr Ndayisenga Fabrice,ashimangira ko umubare w’Abanyarwanda urya inyama ukiri hasi bityo agasaba ko abanyarwanda bakwitoza kurya n’imyama z’amatungo magufi.

Ati “ Biracyari hasi, ubu umunyarwanda ntarenza ibiro umunani(8kg) by’inyama  ku mwaka. Muri rusange ubaze inyama z’inka n’iz’amatungo magufi.Turashaka bizamuke byibura, hari ibihugu bigeza ku biro 45 ku mwaka (45kg) . Iyo ubaze umusaruro mbumbe uvamo n’umubare w’Abaturarwanda  ubona ko ukiri hasi. Dusaba yuko twongera ingufu mu kongera ibikenerwa mu musaruro ariko noneho hari n’ingamba zo kwigisha imirire, abantu bagatinyuka kurya inyama z’amatungo magufi bityo cya kigero twifuza kikazamuka.”

Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi n’ibiyakomokaho birimo n’inyama Abanyarwanda batarabasha kubona ku kigero gikwiye, hatangijwe umushinga PRISIM,(Partnership for Resilient and Inclusive Small Livestock Market.)

PRISM ni Umushinga wateguwe na Leta y’ u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga Giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi,IFAD binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB).

Uyu mushinga uzakora mu gihe cy’imyaka itanu  uhereye muri Werurwe 2021 ukageza muri  Nzeri 2026.

Abagenerwa bikorwa b’ikubitiro b’ibikorwa by’uyu mushinga akaba ari abaturage babarurirwaga mu by’ibyiciro bya I na II by’ubudehe bo mu turere 15 two mu Ntara y’Amajyepfo,Amajyaruguru,Uburengerazuba, aho borozwa amatungo magufi .

- Advertisement -

Aya matungo ari mu bwoko butatu burimo  Intama, Ingurube n’inkoko.

Uyu mushinga kandi ukaba ufasha amatsinda y’urubyiriko nayo guhabwa aya matungo.

Umuyobozi w’Umushinga PRISM,Nshokeyinka Joseph, yavuze ko  ufasha umuturage kubona amatungo magufi kugira ngo abashe kwigira no kugira imibereho myiza.

Uyu yongeraho ko uyu mushinga usibye koroza abaturage banabigisha uko bategura indyo yuzuye hagamijwe kwirinda ko abana bagira ibibazo by’imirire mibi.

Ati “ Hari ibikorwa byo kwigishwa gutegura indyo yuzuye bivuye mu byo babona, imiryango imaze guhugurwa ibijyanye no gutegura indyo yuzuye, kubaka uturima tw’igikoni ariko kandi tugira n’umunsi wo gukora ubwo bukangurambaga bwo kugira ngo babashe kuza gutegura indyo yuzuye kandi banayigaburire n’abana baba bafite ibibazo by’imirire mibi.”

Mu bindi bikorwa by’uyu mushinga, harimo gushyiraho ibikorwa remezo biteza imbere ibikomoka ku matungo magufi ari byo kubaka isoko ry’amatungo muri rusange, kubaka ivuriro riciriritse ry’amatungo n’ibagiro ry’ingurube.

UMUSEKE.RW