Amajyepfo: Ibirombe 43 byigabijwe n’abahebyi bigiye guhabwa impushya

Ibirombe 43 by’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro abahebyi bigabije bigiye guhabwa impushya z’abujuje ibisabwa.

Byatangajwe mu nama yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mata 2024, ibera mu Karere ka Kamonyi,  ihuza  ubuyobozi  bw’Intara y’Amajyepfo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yabwiye UMUSEKE ko bagiye  gukora Ubuvugizi kugira ngo abujuje ibisabwa bahabwe impushya kandi ibyo birombe byamburwe abahebyi.

Muri iyi nama  hagaragajwe impanuka 17 zahitanye abantu 18 mu birombe bitandukanye byo mu turere dutandatu dufite Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Havuzwe kandi ko  ibirombe 89 biherereye muri utwo turere, ko ibigera kuri 43 bidafite bene byo bigatiza umurindi abahebyi bacukura nta byangombwa bafite.

Ba Meya bavuga ko bahangayikishijwe n’impanuka zibera mu bucukuzi cyane ko inyinshi muri zo zikunze kubera mu birombe bidafite benebyo.

Bakavuga ko kuba nta burenganzira bafite bwo gutanga impushya bibagora gufatira umwanzuro iki kibazo.

Hakiyongeraho  kuba batabona uburinzi bwa buri kirombe cyose bakifuza ko RMB yajya yihutisha impushya kuko abazisaba bamara igihe kinini batazibonye.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yabwiye UMUSEKE ko bagiye gukorana bya hafi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli kugira ngo cyihutishe impushya giha abacukuzi.

- Advertisement -

Kayitesi avuga ko ababukoraga mu buryo butanoze bahabwa ibikoresho n’amahugurwa bakabukora kinyamwuga.

Ati “‘Hari amatsinda y’abakozi ku rwego rw’Uturere harimo n’Umukozi 1 wa RMB bazajya bakorana bambure ibirombe abatabifitiye impushya.”

Gusa Itangazamakuru ryashatse kubaza Ubuyobozi  bwa RMB impamvu butinza dosiye z’abasaba impushya, Umuyobozi Mukuru wa RMB Kamanzi Francis wari mu nama yanga kuvugana naryo.

Bamwe mu bari muri iyi nama bavugiraga mu matamatama ko ibibazo bivugwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bitazakemuka vuba mu gihe cyose bamwe mu banyembaraga bakivugwamo batarafatwa ngo bahanwe kuko abenshi bazwi ndetse ubuyobozi bw’Intara n’uturere budafiteho ububasha.

Abari muri iyo nama kandi bakemanze imibare y’abamaze guhitanwa n’ibirombe kuko abenshi batashyizwe muri raporo nkuko babivugaga.

Inama yahuje Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Amajyepfo.