APR FC yatwaye shampiyona ku nshuro ya Gatanu yikurikiranya- AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

APR FC yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ihita yegukana Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya gatanu yikurikiranya, kikaba Igikombe cyayo cya 22 yibitseho.

Wari umukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, Saa Cyenda z’amanywa.

APR FC yasabwaga kunganya gusa kugira ngo ihite yegukana igikombe cya Shampiyona, nyuma y’uko yashoboraga kugitwara mu mikino ibiri iheruka, ariko inganya na Muhazi United ndetse na AS Kigali.

Uyu mukino wabanjirijwe n’umunota wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.Amakipe yombi yatangiye umukino akinira hagati mu kibuga cyane.

APR FC guhera ku munota wa 10 w’umukino yatangiye gusatira izamu ry’Urucaca ariko kumenera mu bwugarizi bwarwo bikaba ingorabahizi.

Yahise itangira kugerageza amashoti y’inyuma y’urubuga rw’amahina, ariko abarimo Ruboneka na Bacca amashoti bateye agakurwamo n’umunyezamu Nzeyurwanda urindira Kiyovu Sports.

Ni na ko kandi Rutahizamu Alfred Leku na Kilongozi Richard bageragezaga gushakira igitego Kiyovu Sports, ariko umunyezamu Pavelh Ndzila akabyitwaramo kigabo.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka nta n’imwe ibashije kureba mu izamu ry’iy’indi.

APR FC yatangiye neza igice cya kabiri ishaka igitego ku kabi n’akeza, ndetse biza kuyihira ku munota wa 51 ubwo Mugisha Gilbert yafunguraga amazamu ku mupira yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Nzeyurwanda ntiyamenya uko bigenze.

- Advertisement -

Nyuma yo gutsindwa igitego, Kiyovu Sports yahise ikora impinduka zihuse, ikuramo Nizeyimana Djuma, ishyiramo Muhozi Fred ngo irebe ko yagombora.

Urucaca rwakomeje gushaka uko rwabona igitego ari na ko APR na yo ishaka icy’umutekano.

APR na yo yakoze impinduka za mbere mu mukino, Nshimirimana Ismael Pitchou asimburwa na Niyomugabo Claude.

Ni na ko kandi Kiyovu Sports yakuyemo Nizigiyimana Karim Makenzi asimburwa na Tuyisenge Hakim.

Ahagana ku munota wa 88, Niyonzima Olivier ‘Sefu’ yahaye umwanya Niyonkuru Ramadhan, ku ruhande rwa APR na ho bakuramo Kwitonda Alain Bacca asimbuzwa Bizimana Yannick.

Iminota ine yongeweho ku mukino ntacyo yigeze ihindura kuko umukino warangiye APR ibonye intsinzi y’igitego 1-0, ihita yegukana Igikombe cya Shampiyona.

Ni ku nshuro ya gatanu yikurikiranya iyi kipe yambara umukara n’umweru itwara Shampiyona kuva mu 2020, kikaba kandi Igikombe cya 22 cya Shampiyona yegukanye kuva ishinzwe mu 1993, mu gihe yatangiye gukina Shampiyona mu 1995.

Gisanze icyo mu 1995, 1996, 1999, 2000, 2001, 2003, 2005, 2006, 2006/07, 2008/09, 2009/10, 2010/11, 2011/12, 2013/14, 2014/15, 2015/16, 2017/18, 2019/20 na 2020/2021, 2021/22 na 2022/23.

Ikiipe y’Ingabo z’igihugu kandi ikaba ikuyeho agahigo yari isangiye na Panthères Noires, ko kuba zombi ari zo kipe rukumbi mu Rwanda zegukanye ibikombe bya shampiyona inshuro 4 zikurikiranya.

Panthères Noires yabikoze 1984, 1985, 1886 no mu 1987.

Kuri ubu, Ikipe y’Ingabo isigaje imikino itatu irimo uwo izakirwamo na Gasogi United, uwo izakiramo Gorilla FC n’uwo izakiramo Amagaju FC.

Indi mikino y’umunsi wa 27 yabaye, ku wa Gatanu tariki ya 19 Mata 2024, Gasogi United yatsinze Sunrise FC ibitego 3-0.

Kuri uyu wa Gatandatu ho Rayon Sports yatsinze Bugesera ibitego 2-1, Marines FC itsinda Police FC ibitego 2-1, mu gihe Amagaju FC yo yatsindiwe mu rugo na Etoile del’Est igitego 1-0.

Ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 21 Mata 2024 hateganyijwe imikino itatu.

Gorilla FC izakina na Musanze FC, Mukura VS ikine na AS Kigali ni mu gihe Etincelles FC nayo izesurana na Muhazi United, imikino yose izaba saa Cyenda z’amanywa.

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW