Bugesera: Mu #Kwibuka30, ku Rwibutso rwa Ntarama hashyinguwe imibiri isaga 120

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Gushyingura mu cyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside biruhura ababo

Abantu babarirwa mu bihumbi bahuriye muri gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso rw’i Ntarama mu Karere ka Bugesera, banashyingura mu cyubahiro imibiri isaga 120.

Iyo mibiri yabonetse mu Mirenge ya Musenyi, Nyamata, Mwogo na Ntarama, ikaba yongewe ku yindi isaga 5000 isanzwe ishyinguwe muri urwo Rwibutso rwahoze ari Kiliziya Gatolika.

Ni igikorwa kitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Dr Bizimana Jean Damascene, Tito Rutaremara, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, inzego z’umutekano n’abandi bayobozi batandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi yashimiye Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame yashyize imbaraga mu guha agaciro no Kwibuka Abatutsi bazize Jenoside.

Yasabye buri wese kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside no gutanga amakuru y’ahajugunwe imibiri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ati “Umunsi nk’uyu ni uwo kwihanganisha no gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yavuze ko Abarokotse bahobereye ubuzima, batanga imbabazi ndetse bagira uruhare mu Iterambere ry’Akarere ka Bugesera.

Mu buhamya bwa Habarugira Alexis yagarutse ku mateka y’itotezwa ry’Abatutsi kuva mu 1959 ndetse n’uburyo bacirwaga mu Bugesera kugira ngo bazaribwe n’inzoka ndetse n’isazi ya Tsetse.

Habarugira yavuze ku bugome Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranwe i Ntarama aho bishwe n’abaturanyi babo, Abasirikare n’ubutegetsi.

- Advertisement -

Yagarutse ku bizazane yahuye na byo, ashimira ingabo za RPA zabashije kubarokora zikanahagarika Jenoside.

Kaboyi Benoit, Uhagarariye imiryango yashyinguye ababo mu cyubahiro yasabye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuzikana ibyiza by’ababo bishwe urw’agashinyaguro.

Ati “ Tugire umwanya wo kuzirikana ibyiza byabarangaga.”

Yavuze ko batazasiba gushima Inkotanyi z’abarokoye muri Jenoside, ku isonga Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame.

Ati ” Nisabire bagenzi banjye n’Abanyarwanda muri rusange guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Visi Perezida wa IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Kagoyire Christine yihanganishije imiryango yabuze ababo muri Jenoside, yibutsa abaturage ko ubu:“Turi mu rugamba rwo guharanira ibyiza, ibidufitiye umumaro kandi tuzaruhoraho; tururiho kuva tugifite ubuzima kuko dufite abakidushyigikiye.”

Yasabye abafite amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro kuyatanga kugira ngo baherekezwe mu cyubahiro.

Yashishikarije urubyiruko kwiga amateka yaranze u Rwanda ndetse no kugira uruhare rukomeye mu guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Dr Bizimana wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yagarutse ku itegurwa rya Jenoside, uko yahagaritswe n’uko u Rwanda rwongeye kugira isura kuko rwari rwarazimye.

Yagaragaje ko Abatutsi bo mu Rwanda habayeho umugambi wo kubarimbura, ko Jenoside yabakorewe, yateguwe na Leta, ibica ibahora ubwoko bwabo gusa.

Yavuze ko Abatutsi muri Ntarama bishwe n’abo basenganaga bikerekana ko ingengabitekerezo ya Jenoside ifite imizi miremire.

Ati “ Iyo imizi y’ingengabitekerezo itaranduwe, abishe abantu ntibashobora kwerekana imibiri itarashyingurwa aho iri.”

Dr Bizimana yavuze ko Jenoside ari urugendo ko ibyabaye mu 1994 kwari ugusoza umugambi wo kurimbura Abatutsi wari umaze igihe kirekire warateguwe.

Yavuze ko abicanyi n’ababashyigikiye bashyize imbaraga mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati ” Aba bana b’u Rwanda nibarerwa mu rukundo, ubupfura, ishyaka nirwo Rwanda rwiza. Naba bapfobya aya mateka mubasubize, mwibatinya, bidukanga, dukomeze ubumwe n’icyo cyerekezo kidukwiye.”

Yashimiye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi kuba baremeye kubabarira ababahemukiye anasaba buri wese wari muri icyo gikorwa kurinda ibyo Igihugu kimaze kugeraho.

Imibiri isaga 120 yashyinguwe mu cyubahiro

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Ntarama

Ku itariki ya 6 Mata 1994, nyuma y’amasaha make Perezida Habyarimana apfuye, kwica Abatutsi byahise bitangira muri Kigali.

Ku itariki ya 07 Mata 1994, inzu z’Abatutsi b’i Ntarama zatangiye gutwikwa ariko bagerageza kwirwanaho.

Interahamwe zo muri Ntarama zahamagaje izindi Nterahamwe zo mu tundi duce twa Bugesera maze zimaze kuba nyinshi kuva ku itariki ya 9 Mata 1994 zigaba ibitero ku Batutsi b’i Ntarama.

Abenshi bahungiye kuri kiliziya ya Ntarama, batekerezaga ko kuri kiliziya bazahabonera umutekano nk’uko byagiye bigenda mu bundi bwicanyi bakorewe .

Ku itariki ya 13 Mata 1994, Interahamwe ziyobowe na Karera François wari perefe wa Kigali Ngali, zabaruye Abatutsi bari bari kuri kiliziya ya Ntarama.

Nyuma yo kubabarura, zababwiye ko bagomba kuguma hamwe kugira ngo Leta ibacungire umutekano. Ariko bwari uburyo bwanakoreshejwe n’ahandi henshi mu Gihugu mu rwego rwo kugira ngo n’abari mu bwihisho baveyo.

Ku itariki ya 15, abasirikare n’Interahamwe bavuye i Nyamata kuri kiliziya maze bagaba igitero ku Batutsi bagera ku 5000 bari bari kuri kiliziya ya Ntarama.

Mbere na mbere igitero cyabimburiwe n’abasirikare n’Interahamwe bafite imbunda na za gerenade, nyuma Interahamwe zifite imihoro n’izindi ntwaro gakondo zinjira muri kiliziya zica abari bagihuumeka.

Jenoside i Ntarama yakoranwe ubugome n’ubunyamaswa bukabije kuko abenshi bakorewe iyicarubozo kugeza bashizemo umwuka, abishi bafomozaga inda z’ababyeyi batwite bavuga ko bashaka kureba uko Umututsi utaravuka aba ameze.

Mu ishuri ry’abana ryo ku cyumweru ho abana bahondagurwaga ku nkuta kugeza bapfuye, abishi bavuga ngo ntibashaka gupfusha amasasu yabo ubusa.

Igitero cyari kiyobowe na perefe Karera François wahaga amabwiriza abasirikare, Interahamwe ndetse n’abaturage bari bari muri icyo gitero.

Ababashije kurokoka ibitero byo kuri kiliziya ya Ntarama ndetse n’abandi bakomeje kwihishahisha mu bihuru no mu rufunzo.

Kugera ku itariki 30 Mata 1994, Interahamwe zakomeje kubahiga muri ibyo bihuru zikoresheje imbwa abo zibonye zikabica abandi zikabaroha mu mugezi w’Akagera.

Jenoside muri Bugesera yarangiye ku itariki 14 Gicurasi, ingabo z’Inkotanyi zimaze gufata Nyamata.

Abanyamadini n’amatorero bifatanyije n’abanye Ntarama muri iki gikorwa

Gushyingura mu cyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside biruhura ababo
Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr Bizimana Jean Damascene
Visi Perezida wa IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Kagoyire Christine

NDEKEZI JOHNSON 

UMUSEKE.RW i Bugesera