Etincelles yabonye amanota y’ingenzi yakuye kuri Rayon

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Rayon Sports yatsindiwe mu rugo na Etincelles ibitego 3-1, mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona utitabiriwe ku bwinshi n’Aba-Rayons.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Werurwe 2024, kuri Kigali Péle Stadium, saa Cyenda z’amanywa.

Rayon Sports yari yagaruye Kapiteni wayo Muhire Kevin utarakinnye umukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona batsinzemo Mukura VS igitego 1-0, kubera amakarita y’umuhondo.

Umufaransa Julien Mette utoza Rayon Sports yari yahisemo kubanzamo Khadime Ndiaye, Serumogo Ali, Ngendahimana Eric, Mitima Isaac, Bugingo Hakim, Kanamugire Roger, Mugisha Francois Master, Muhire Kevin, Charles Bbaale, Tuyisenge Arsene na Iraguha Hadji.

Ku rundi ruhande Umutoza  Bizumuremyi Radjabu yari yabanjemo Arakaza Marc Arthur, Nsabimana Hussein, Gedeon Ndong Bivula, Rutayisire Amani, Kwizera Aimable, Jordan Nzau Ndimbumba, Kakule Mukata Justin, Nzojibwami John Frank, Ciza Hussein na Gedeon Bendeka Mololia.

Igice cya mbere nta buryo bukomeye bwakiranzwemo. Nubwo Rayon Sports yasatiraga cyane izamu rya Etincelles FC, ni uburyo bumwe bukomeye bwa Charles Bbaale buremereye yabonye, mu gihe Etincelles na yo yabonye uburyo nka bubiri bwiza, nko ku munota wa 31 ubwo Iraguha Awad yahushaga igitego ku mupira yateye n’umutwe, ku bw’amahirwe make ugaca ku ruhande gato.

Amakipe yombi yagiye ku ruhuka nta n’imwe irebye mu izamu ry’iy’indi.

Rayon Sports yatangiranye igice cya kabiri impinduka, ikuramo Serumogo Ali ishyiramo  Mucyo Didier.

Nyuma y’iminota irindwi igice cya kabiri gitangiye, Etincelles FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na rutahizamu wayo Gedeo Bendeka wacenze Mugisha François ‘Master’ agahita awushyira mu rushundura.

- Advertisement -

Nyuma y’iminota ibiri yonyine, Gedeo yongeye gutsinda Rayon Sports igitego cya kabiri, ku makosa yari akozwe na Bugingo Hakim wasubije umupira inyuma ugafatwa n’uyu rutahizamu wahise yanikira Ngendahimana Eric, ahita atsinda igitego cya kabiri.

Mu gihe Aba-Rayons bari bagitekereza ku bibaye, ku munota 58 Jordan Nzau yongeye gutsinda igitego cya gatatu cya Etincelles ku mupira yateye n’umutwe uvuye kuri koruneri.

Nyuma yo gutsindwa ibitego bitatu, umutoza Mette wa Rayon Sports yakoze izindi mpinduka ashyiramo Iradukunda Pascal, Kalisa Rachid na Ganijuru Elie basimbura Mugisha Francois Master, Iraguha Hadji na Tuyisenge Arsene.

Rayon Sports yagerageje gusatira ishaka uko yabona igitego, ari na ko Etincelles na yo itinza umukino ngo iminota yicume.

Ku munota wa 85 Charles Bbaale yaje gutsindira Rayon Sports igitego cy’impozamarira, ku mupira yari ahawe na Muhire Kevin.

Umukino warangiye Etincelles FC isubiranye i Rubavu amanota atatu ku ntsinzi y’ibitego 3-1.

Iyi ntsinzi yatumye Etincelles igera ku mwanya wa 12 ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 29, irusha atanu Bugesera FC ya 15 nubwo  yo  ifite umukino izakina na Marines FC ku wa Gatanu.

Rayon Sports yo yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 48, irushwa 11 na APR FC ya mbere.

Mu wundi mukino wabaye, Mukura VS yagize amanota 42 ku mwanya wa kane nyuma yo gutsindira Muhazi United i Ngoma ibitego 3-0.

Umunsi wa 26 uzasozwa ejo, Marines FC izakira Bugesera FC kuri Stade Umuganda Saa Cyenda z’amanywa, ni mu gihe umukino wa AS Kigali na APR FC wasubitswe kubera umutoza wa APR FC ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi Dr Adel Zrane yitabye Imana.

Abakinnyi 11 ba Etincelles FC babanjemo
Bugingo Hakim wa Rayon Sports, yagowe n’uyu mukino
Muhire Kevin ni we watanze umupira wavuyemo igitego
Abakinnyi Rayon Sports yabanjemo
Buri mukinnyi wa Etincelles FC yari ameze neza muri uyu mukino

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW