Étoile de l’Est yongereye amahirwe yo kuregama mu cyiciro cya mbere

Étoile de l’Est yatsindiye Amagaju i Huye igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yiyongerera icyizere cyo kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Wari umukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata, kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, saa Cyenda z’amanywa.

Umukino wabanjirijwe n’umunota wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ikipe y’Amagaju yatangiye ihererekanya neza kurusha Étoile de l’Est. Gusa nyuma y’iminota 10 y’umukino Étoile yatangiye gusatira, ari na ko igerageza uburyo bukomeye imbere y’izamu.

Ahagana ku munota wa 15, Étoile de l’Est yahushije uburyo budahushwa.

Ni umupira wari utakajwe n’abasore b’Amagaju mu kibuga hagati usanga rutahizamu Gabriel Godspower wirukanse agasiga ba myugariro, umupira awuhaye Niyonshuti Yusuf, ahagaze wenyine, ananirwa kuwushyira mu nshundura.

Nyuma y’iminota itatu yonyine Yusuf yaje kwikosora, atsindira Étoile igitego cya mbere, ku mupira wari uhinduwe uvuye ku ruhande rw’iburyo ahita awushyira mu izamu ahagaze hagati y’abakinnyi b’Amagaju.

Amagaju yaje gukora impinduka ku munota wa 27 w’umukino, Kapiteni Masudi Narcisse yasohotse mu kibuga acumbagira asimburwa na Nyandwi Jerome.

Ikipe y’i Nyamagabe yagerageje gushaka uko yagombora mbere y’uko bajya kuruhuka, ariko biranga, igice cya mbere kirangira Étoile de l’Est iri imbere n’igitego 1-0.

- Advertisement -

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku mpande zombi, Dushimimana Janvier na Sebagenzi Cyrille binjiramo ku ruhande rw’Amagaju, ndetse na Alex Olulu Missiri winjiyemo ku ruhande rwa Étoile de l’Est.

Mu minota 15 ya mbere y’igice cya kabiri Godspower yahushije uburyo bukomeye bwakabaye bwababyariye igitego cya kabiri.

Nyuma ye gato, Mumbele Jeremie na we yabonye uburyo wenyine imbere y’izamu, ariko umupira awutera igiti cy’izamu.

Iminota yakurikiyeho umupira ntiwatemberaga neza mu kibuga bitewe n’imvura nyinshi yari iri kugwa, amazi akireka mu kibuga.

Ku munota wa 70 w’umukino, ikipe ya Étoile yongeye kongeramo amaraso mashya, yinjizamo Gihozo Irene Basir na Irankunda Abdul.

Amagaju na yo yakuyemo Ndizeye Innocent ashyiramo Niyonkuru Jean Claude mu rwego rwo kongera imbaraga mu busatirizi.

Ikipe zombi zakomeje gusatirana, ariko ntihagira ikindi gitego kiboneka.

Umukino warangiye Étoile de l’Est isubiranye i Ngoma amanota atatu.

Iyi ntsinzi yatumye bisa n’ibisubiye ibubisi ku makipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, kuko ubu Étoile de l’Est inganya amanota (25) na Bugesera iyiri imbere ku rutonde, zikaba zitandukanywa gusa n’ibitego.

Ni mu gihe Sunrise yo ya 14 ku rutonde izirusha inota rimwe.

Ikipe ya Étoile de l’Est

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW