Umusirikare ukomeye mu gisirikare cya Uganda yaguye mu bwogero

Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko Gen Stephen Kidundu wari umusirikare ukomeye mu barwanira mu kirere, ku wa 31 Werurwe 2024 yapfuye aguye mu bwogero.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Felix Kulayigye yatangaje ko bababajwe cyane n’urupfu rutunguranye rwa Gen Stephen Kidundu.

Yagize ati “Igisirikare cya Uganda kibabajwe no gutangaza ko ku mugoroba wo ku wa 31 Werurwe 2024, Brigadier General Stephen Kigundu wari umuyobozi wungurije w’ingabo zirwanira mu kirere, yitabye Imana , aguye aho atuye muri Entebbe.”

Yakomeje ati “Brigadier General Kigundu umunsi wose yari ameze neza kugeza igihe twamenye ko yitabye Imana aguye mu bwogero. Igisirikare cya Uganda kizakumbura Brigadier General Kigundu kubera kwitanga kwe kudasanzwe mu mirimo yari ashinzwe.”

Umuvugizi w’ingabo za Uganda, yihanganishije umuryango wa nyakwigendera n’abagize igisirikare cya Uganda, by’umwihariko  ikirwanira mu kirere..

Brig. Gen. Kigundu yari umwe mu bari mu muhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Gen. Muhoozi Kainerugaba ubwo yagirwaga umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, asimbuye Gen. Wilson Mbasu kuri ubu wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi.

UMUSEKE.RW