Hagaragajwe uko Wenceslas yagize uruhare  mu iyicwa ry’Abatutsi ba Muhima

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatusi  mu cyahoze ari segiteri Rugenge na Muhima, mu Mujyi wa Kigali, mu  buhamya bw’inzira y’umusaraba banyuzemo, bavuga ko uwari padiri , Munyeshyaka Wenceslas,yicishije Abatutsi akanasambanya abakobwa.

Babigarutseho ubwo kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Mata 2024, hibukwaga Abatutsi bishwe muri Jenoside mu cyahoze ari segiteri Rugenge, Muhima bakaza guhungira muri Sainte Famille na Sainte Paul, Calcuta n’ahandi hakikije ibi bice.

Munyeshyaka Wenceslas yari umupadiri wahoze akuriye Paruwasi ya Sainte Famille mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Abamuzi bibuka ko mu 1994 yagendanaga imbunda yo mu bwoko bwa ‘Masotela’ ku itako.

Masengo Rutayisire Gilbert, ni umwe mu batanze ubuhamya mu  barokokeye muri Sainte Famille.

Uyu  avuga ko uyu wahoze ari uwihaye Imana, yakoze ibikorwa by’ubunyamaswa akiyambura umwambaro wo kwiha Imana, akicisha Abatutsi kandi akanasambanya abagore n’abakobwa.

Rutayisire Gilbert avuga yakoze ibikorwa by’ubunyamaswa kuko yasambanyaga abagore n’abakobwa kandi akanabica.

Ati “Munyeshyaka yari umuntu  muri rusange ukunda igitsina gore.N’ababashaga kuza hano,yashakaga kubasambanya. Hari umwana witwaga Hycente twitaga Miss, yamwingize inshuro nyinshi ngo baryamane aramwangira,bitavuze ko hari abo baryamanye babayeho. Ariko uwo mwana kuri 17 Kamena 2024, umujandarume wari aha yaragiye aramubwira ngo padiri yagutanze.”

Rutayisire avuga ko uyu mwana yatekerereje nyina ko padiri afite umugambi wo kumwica maze aza kuraswa kuzuru ahita yitaba Imana.

Rutayisire Gilbert akomeza ati “Yari padiri ku izina ariko yari Interahamwe butwi .”

- Advertisement -

Uyu avuga ko basaba leta ko yazakomeza gushakishwa maze agashyikirizwa ubutabera.”

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyarugenge, Safari Hamudu, yavuze ko umugore witwaga Nyirabagenzi Odette , Mukandutiye Angelina, padiri Munyeshyaka , bagize uruhare mu gutuma abatutsi bicwa muri uyu Murenge.

Ati “Aba bagore biyambuye umwamabaro w’ububyeyi, bahinduka inkoramaraso, bica ababyeyi, impinja,barimbura Abatutsi bari bahungiye muri St famille.St Paul,Cela , mu calcuta n’ahandi.”

Akomeza agira ati “ Korokoka hano mu Murenge wa Muhima byari bigoye kuko iyo wacaga kuri Padiri Munyeshyaka Wenclas,wari umushumba ariko agahinduka ikirura,akarya intama yari ashinzwe kurinda.”

Yashimye ingabo za FPR Inkotanyi zaje kurokora Abatutsi, bakongera kugira ubuzima.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge,Ngabonziza Emmy,  avuga ko abihaye Imana mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi batannye, bakijandika muri Jenoside  ariko uyu munsi bagira uruhare mu kubaka sosiyete.

Ati “Uyu munsi ni umwanya mwiza wo kugira ngo twibuke, tunahe agaciro Abatutsi bazize Jenoside, baguye hano kuri kiriziya basaga 10000.Kugira ngo imbaga yari iraha ihashirire ni uko  byagizwemo uruhare na Wencislas Munyeshyaka n’abandi banyapolitiki barimo n’uwari umuyobozi w’uyu Mujyi Renzaho Tharcisse . Uyu munsi nk’igihugu mu rugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi , amatorero n’amadini bafite uruhare rukomeye kugira ngo twongere twubake sosiyete nyarwanda .”

Kuri paruwasi “Sainte-Famille, muri Saint-Paul no kuri CELA i Kigali, Wenceslas MUNYESHYAKA yitabiriye inama zakorwaga zitegura ubwicanyi no gushimuta abatutsi hamwe na Colonel Tharcisse RENZAHO, Odette NYIRABAGENZI, Angeline MUKANKUNDIYE, liyetona Koloneli Laurent MUNYAKAZI, n’abandi basirikari hamwe n’Interahamwe.

Nyuma y’izo nama, nibwo Abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi Sainte-Famille, kuri Centre National de Pastorale Saint-Paul no kuri CELA ya Kigali bagiye bicwa urusorongo, bakanarimburwa mu buryo bwa rusange.

Muri Gicurasi umwaka ushize umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yahanishije Padiri Wenceslas Munyeshyaka, igihano cy’ikirenga cyo kumwirukana, kumuheza mu murimo w’Ubusaserdoti no kutongera gukandagira ahantu aho ari ho hose bamuzi ko yigeze kuba Umupadiri.

Impapuro zisaba itabwa muri yombi rya Munyeshyaka, zagaragazaga ko yagize uruhare mu gutegura Jenoside, akitabira inama zatumizwaga na Tharcisse Renzaho wari Perefe w’Umujyi wa Kigali hamwe na Gen Munyakazi wahamijwe uruhare muri Jenoside.

Zanagaragaza kandi uburyo Munyeshyaka hagati ya Mata na Kamena 1994 yarashe abantu bane ndetse n’ubuhamya bw’abakobwa yasambanyije ku gahato, akanagira uruhare ku bantu 60 bakuwe ahantu hatandukanye bakajya kwicirwa kuri Segiteri ya Rugenge.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, avuga ko kuri ubu amatorero ari gufasha kubaka sosiyete nyarwanda

UMUSEKE.RW