Hakuzimana Abdoul Rachid yanze kuburana kuko nta Radiyo na Interineti abona

Hakuzimana Abdoul Rachid yanze yanze kuburana kuko nta radio, internet ya 4G ahabwa.

Abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko nibo binjiye mu cyumba kiburanisha, umwe muri bo yahise avuga ko kuri gahunda hari urubanza rwa Hakuzimana Abdoul Rachid agatangira kwiregura, Rachid yahise amanika akaboko k’iburyo yaka ijambo maze ararihabwa.

Rachid yabwiye urukiko ko ababuranyi bareshya imbere y’amategeko, avuga ko akeneye guhabwa, Ipad,I Phone, Flash disk, mudasobwa, amapaki y’amakaramu, radio impapuro n’ibindi byamufasha kwiregura.

Yagize ati”Niba uwo mwita ubushinjacyaha abifite njye kuki mutabimpa kandi ababuranyi bareshya imbere y’amategeko.

Hakuzima Abdoul Rachid yabwiye urukiko kandi ko umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge yatumizwa mu rukiko mpuzamahanga agasobanura uko amwambura impapuro aba yandikiye muri gereza

Yagize ati”Mu gihe yiyemeje kumfunga ku giti cye njye nk’umunyapolitiki nifuza ko yaza akabibazwa nanatanze ikirego mu rukiko rwibanze rwa Nyarugenge murega”

Rachid avuga ko igihe amaze aburana atarahamagazwa bikurikije amategeko.

Yagize ati”Sindahamagazwa bikurikije amategeko uretse gushyirwa mu modoka bakanzana.”

Ubushinjacyaha buvuga ku mbogamizi Rachid afite, bwavuze ko hari amagambo akoresha butemera.

- Advertisement -

Uhagarariye Ubushinjacyaha ati”Rachid ntitumuzi ari umunyapolitiki tumurega nkukurikiranweho ibyaha.

Ubushinjacyaha buravuga ko kuba Rachid yakenera I phone, internet ya 4G, mudasobwa, flash disk n’ibindi ibyo kubihabwa nta tegeko rihari ribigena.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati”Uretse ko nabyo ntacyo byamufasha mu rubanza Cyereka ahubwo nk’ikaramu, impapuro kandi ibyo arabifite ndetse arabihabwa.”

Ubushinjacyahabwavuze  ko umuyobozi wa gereza Nyarugenge afata kimwe Rachid nk’abandi bagororwa bose.

Uhagarariye Ubushinjacyaha ati”Cyereka byibura amufungiye mu rugo iwe nibwo yamufata uko yishakiye”

Ubushinjacyaha buvuga ko Rachid avuga ko yareze umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge bityo yategereza urubanza rukazaburanishwa n’urukiko yaregeye ataza kuburanira hariya.

Ubushinjacyaha bwavuze  ko Rachid ahamagarwa bikurikije amategeko kuko ubwo aheruka kuza kuburana yatashye italiki n’umunsi awuzi n’isaha kandi yazanwe kuburana.

Ubushinjacyaha bwasoje buvuga ko Rachid ibyo arimo ari gutinza urubanza.

Uhagarariye Ubushinjacyaha ati”Ntiyemera kwiregura ngo asubize ibyo abazwa ahubwo ari kuzana amananiza kandi byatangiye kuva yafatwa kugera ubu.”

Ubushinjacyaha busoje Rachid yongeye kwaka ijambo amanitse akaboko k’iburyo ararihabwa.

Rachid yabwiye urukiko ko akeneye ibyangombwa bigizwe na Flash disk, mudasobwa n’ibindi ngo ashobore kwiregura

Yagize ati”Uwo tuburana we byose yarabihawe ahari yanahawe nibyo atasabye kugira ngo ategure ibyo kundega none njye ndabyimirwa iki?”

Hakuzimana Abdoul Rachid yabwiye urukiko ko ari umunyapolitiki kuva 1992 ari no mu bashinze Ishyaka PDI akaba n’umwe mu bayobozi bayo ku rwego rw’igihugu.

Yagize ati”Uwo mwita umushinjacyaha njye nanemera ntafite ububasha bwo kumvana muri politiki kuko ndi no mu igazeti ya leta kandi uko akora akazi k’ubushinjacyaha nanjye nkiri n’umusore numvaga nzakora akazi ka Politiki narananyiyemeje.”

Hakuzimana Abdoul Rachid yabwiye urukiko ko adafite umurega atigeze anaregwa

Yagize ati” Umushinjacyaha aba ahagarariye rubanda kandi nanjye muri rubanda ndimo yivuga ko ndi gutinza urubanza ahubwo akwiye guhaguruka akabwira umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge mfungiyemo akareka kumfatira amaburuwa n’izindi mpapuro nandikira urukiko.”

Rachid yongeye ko umuyobozi wa gereza akwiye kubuhanirwa none Rachid ubwe akanahabwa indishyi z’akababaro.

Abacamanza batatu bari mu cyumba kiburanisha biherereye ngo bafate icyemezo .

Urukiko rwemeje ko Rachid agomba guhabwa ibyo abandi bagororwa bagenerwa na gereza naho ibindi by’inyongera nta shingiro bifite.

Urukiko kandi rwemeje ko kuba Rachid ahamagarwa byemewe n’amategeko urukiko rwabifashe icyemezo nta mpamvu yo kugarurwa.

Urukiko kandi rwemeje ko kuba umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge amubangamira yabiregera, urukiko rubifitiye ububasha rukazabifataho icyemezo bitaregerwa mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.

Urukiko kandi rwemeje ko urubanza rugomba gusubikwa rukazasubukurwa Rachid aza kwiregura mu mizi

Umucamanza ati”Byumvikane ko izi mpaka zose zitazagarurwa.

Hakuzimana Abdoul Rachid uko byahise bigaragara ntiyanyuzwe ni iki cyemezo yamanitse akaboko yaka ijambo

Umucamanza nawe ati”Ntawutanga ibitekerezo ku cyemezo cy’urukiko uzakoreshe ingingo z’amategeko.”

Rachid mugukubita igitwenge yongeye kumanika akaboko

Umucamanza nawe ati”Rachid twafashe icyemezo bivuze ko ibindi uzabivugaho nyuma ubu nta kindi tuvuga

Rachid yongera guseka ati”Nyakubahwa Perezida w’urukiko muri kunigana ijambo mubwiwe n’iki ko mu byo nari kuvuga hatarimo kujurira?”

Umucamanza ati”Ibyo babikwandikire ko ujuririye iki cyemezo umwanditsi nasohore inyandiko tuyisinye

Rachid mu rukiko yahise arangwa no guceceka yitangira itama n’amaboko yombi.

Hakuzimana Abdoul Rachid yamenyekanye ku mbugankoranyamanaga nka YouTube, avuga ko ari umunyapolitiki aburana atunganiwe aregwa ibyaha bitandukanye birimo guhakana jenoside.

Niba nta gihindutse uru rubanza rusakomeza taliki ya 25 Gicurasi 2024.

UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW