Hatangajwe aho Tshisekedi aherereye

Perezida Felix Tshisekedi wa RD Congo  wavugwaga ko azagiririra urugendo mu Bufaransa, byaje kumenyekana ko yagiriye urugendo rw’ibanga mu Bubiligi.

Amakuru atandukanye yavugaga ko Tshisekedi hatazwi neza aho aherereye nyuma yaho ku cyumweru hasohotse ifoto afashe indege ariko ntihatangazwe urugendo agiyemo.

Hari Televiziyo yo mu Bubiligi, RTBF, yari yatangaje ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, yaje mu Rwanda mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuvugizi wa Tshisekedi, Tina Salama, yahakanye amakuru y’iki gitangazamakuru, asobanura ko Umukuru w’Igihugu cyabo yagiye mu mahanga muri gahunda yihutirwa.

Ati “Perezida Félix Tshisekedi ntabwo yagiye i Kigali kwitabira igikorwa cyo kwibuka jenoside nk’uko byatangajwe na RTBF. Ahubwo yagiye mu mahanga muri gahunda z’igihugu zihutirwa.”

Umunyamakuru wari watangaje ayo makuru, nawe ubwe yaje kwisegura, atangaza ko ibyari byatangajwe mu makuru ko Tshisekedi ari i Kigali atari ukuri.

Ikinyamakuru Info.cd cyatangaje ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yerekeje mu Bubiligi kuva ku cyumweru ku isaha ya saa munani ( 14h: 00), mu rugendo rwe bwite.

Iki kinyamakuru cyagize kiti “ Nyuma y’amakuru yizewe agera kuri Infos.cd ,aremeza ko Umukuru w’igihugu, yerekeje ku kibuga cy’Indege cya N’Djili, mu ndege ifite ibirango bya T7-RDC, B739, ajya mu Bubiligi mu rugendo rwe bwite.”

Ntabwo haremeza icyaba kijyanye Tshisekedi mu Bubiligi cyakora iki gihugu nka kimwe cyagize uruhare mu gukoroneza Congo, gifite ijambo kuri cyo bityo hakaba hibazwa niba yaba agiye kugirana ibiganiro n’abategetsi bo mu Bubiligi  bigamije  guhosha  imvururu n’intambara muri Congo.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW