RIB yafashe abapfumu babeshyaga ko bagaruza ibyibwe, batanga imiti y’inyatsi (VIDEO)

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Mata 2024, rweretse itangazamakuru abagabo batatu barimo ufite ubwenegihugu bwa Congo Kinshasa, bigira abapfumu n’abavuzi gakondo, bagamije kwiba abaturage.

Abatawe muri yombi ni Kayitare Joseph w’imyaka 44, Muhajir Kitara Innocent, ni umunye-Congo wafatanywe inzoka yo mu bwoko bwa Cobra n’akanyamasyo na Mazimpaka Bernard.

RIB ivuga ko inzoka yo mu bwoko bwa Cobra n’akanyamasyo yabihaye urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere, RDB iyo nzoka ngo yavuye ku kirwa cya Ijwi.

Aba bakurikiranyweho ibyaha bitandatu birimo gutunga, kugura inyamaswa yo mu gasozi n’ibindi byaha bibiri bibishamikiyeho, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, no kwihesha ikintu cy’undi.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yabwiye itangazamakuru ko aba bafatiwe mu Karere ka Kamonyi, muri Ruyenzi .

Yavuze ko ngo bakoreraga i Gikondo na Gatenga, mu  Mujyi wa Kigali ariko aho babavumburaga ngo barimuka “iyo bimutse bavuga ko bimukanye laboratoire”.

Dr Murangira avuga ko baba bavuye mu buryo bwo kwihesha ikintu cy’undi muri violence (kiboko) bakajya mu byitwa white collar crimes, (ubutekamutwe).

VIDEO

- Advertisement -

Ibi byaha byakorwaga gute ?

RIB ivuga ko bakoreshaga uburyo bwinshi harimo kubeshya ko bagaruza ibyibwe, bakoresheje izo mbaraga bitaga ko ari iz’ubupfumu.

Uru rwego rukomeza ruvuga ko aba bivugira ko batanga imiti y’inyatsi, gufasha abakobwa babuze abagabo no kugaruza ibyibwe.

Ivuga ko Laboratoire yabo iba itatsemo impu z’inyamaswa, ibimene by’ibindi, amahembe n’ibindi.

Ubugenzacyaha buvuga ko mu buryo ibi byaha byakorwaga, uwitwa Kayitare yabaga ari imbere ya “Rideau” naho Mutajir na Bernard baba bari imbere bavuga indimi z’amayobera “z’ikuzimu” bakitwa ABAKURAMBERE.

Uwo bakiriye asabwa gukuramo imyambaro yo hejuru, bakamusaba kuzana amafaranga 35.000frw n’igiceri cy’i 100frw.

Kayitare kuko aba yavuganye n’uwo batekeye umutwe, yamubwiye amakuru yose ku byo atunze n’ubuzima bwe, ya mafaranga bumvikanye bakayajyana nk’ituro kwa ba Bakurambere (ba basore biyoberanyije), kuko afite amakuru y’ibyo atunze, bavuga ko batemeye ituro, noneho bakohereza akanyamasyo n’inzoka, wa muntu yatinya akongeraho andi mafaranga.

Wa muntu bamukoresha ibikorwa apfutse amaso, amafaranga ye bakamubwira ko bayatwitse (bamubeshya), noneho bakamupfukura amaso bamubwira ko amafaranga ye azagaruka, agategereza agaheba.

RIB isobanura ko uwo baheruka kwiba bamutwaye miliyoni 8frw, ashaka ko bamugarurira miliyoni 50frw.

Urwego rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko ibyaha nk’ibi mu myaka itatu ishize rwakiriye 117, ababikekwaho barenga 200 naho amafaranga yibwe ni miliyoni 102frw.

RIB ivuga ko bariya bantu nta cyangombwa bagira gihabwa abavuzi gakondo, igasaba abantu gushishoza. Kugeza ubu bafungiye kuri RIB ya Nyamirambo n’iya Nyarugenge.

Muri biriya byaha bakekwaho, ikiremereye gihanishwa igifungo cy’imyaka 10.

UMUSEKE.RW