Israël yihimuye kuri Iran

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 19 Mata, Igisirikare cya Israël cyarashe muri Iran gikoresheje Misire.

Ku ya 13 nibwo Iran yarashe muri Israël ikoreshwje Misire na Dorone zirenga 300, mu kiswe guhora ku gitero Israël yagambye mu ntangiriro za Mata kuri Ambasade ya Iran muri Siriya kigahitana aba-General ba Iran.

Nyuma y’icyo gitero cya Iran kuri Israël, ubutegetsi bwa Minisitiri w’Intebe wa Israël, Benjamin Netanyahu, yavuze ko bazahora mu ntero ivuga ko uwababaje Israël nawe aba agomba kubabazwa.

Nta nzego z’ubuyobozi za Israel ziragira icyo zivuga kuri icyo gitero

Amakuru yemejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko kuri uyu wa Gatanu, Israël yarashe mu Ntara ya Isfahan nubwo icyari kigambiriwe kuraswa cyitamenyekanye.

Ikinyamakuru Times of Israel kivuga ko “Nta nzego ziremeza icyo gitero, ari ibicaracara mu itangazamakuru.”

Cyongeraho ko amakuru atangwa n’abantu bataramenyekana ba Amerika na Israrel ari bo bemeje icyo gitero.

Aha mu Ntara ya Isfahan hasanzwe ibikorwa bikomeye by’igisirikare cya Iran birimo inganda zitunganya ‘Nuclear’, izikora Misire n’ibibuga by’indege bya Gisirikare. Icyakora Iran yihutiye kwamagana iby’iki gitero .

Umuvugizi w’ikigo cy’igihugu  Gishinzwe umutekano wa internet (National Centre of Cyberspace) yavuze ko ibyo Israel ivuga ari amatakirangoyi.

- Advertisement -

Anyuze ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, Hossein Dalirian yanditse ati: “Nta gitero cyo mu kirere cyakozwe kivuye hanze ya Isfahan cyangwa mu tundi turere tw’igihugu”.

Avuga ko Israel “yagerageje gusa kurekura amadrone ariko nayo ahanurwa ataragira icyo akora.

Israël na Iran bamaze igihe barebana ay’ingwe ahanini bitewe n’uko ubuyobozi bwa Iran bwagambiriye kuzasiba Israël ku ikarita y’Isi, ubutaka bugasubizwa abanya-palestine.

Iran itera inkunga imitwe irimo Hezbollah na Hamas yagambiriye gusenya Israël.

Ibi bigakanga Israël nayo yavuze ko izakora ibishoboka byose igahangana na Iran, ahanini iyibuza kuzakora intwaro kirimbuzi.

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE.RW