Perezida Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 8Mata 2024, yagiranye ibiganiro na Bill Clinton wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baganira ku mpinduka n’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 30 n’ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.
Bill Clinton ni umwe mu bitabiriye ku munsi w’ejo tariki ya 7 Mata 2024, Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida Biden yagennye Bill Clinton nk’ugomba kuyobora itsinda ryahagarariye icyo gihugu mu Kwibuka ku nshuro ya 30.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, kuri X , byangaje ko “Bombi bagiranye ibiganiro byibanda ku mpinduka n’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 30 ishize n’uko ibihugu byombi byarushaho gushyira imbaraga mu mubano .”
Aba bombi kandi baganiriye ikibazo cy’umutekano mucye w’Akarere kandi bemeranya gushaka igisubizo kirambye cya politiki, bahereye ku muzi w’ibibazo by’umutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo n’Akarere muri rusange.
Amerika yakunze gutunga agatoki u Rwanda ko rufasha umutwe wa M23, ukomeje guhangana bikomeye n’ingabo za leta ya Congo, FARDC.
Ni ibintu byamaganiwe kure mu bihe bitandukanye n’u Rwanda .
Mu Gushyingo 2022, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye umutwe wa M23 umaze iminsi uri mu mirwano n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu duce wafashe ndetse ukamanika intwaro.
Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryagize riti “Turasaba umutwe wa M23 ufite ibihano washyiriweho na Amerika ndetse n’Umuryango w’Abibumbye kuva mu duce wafashe, kumanika intwaro ubundi ukayoboka inzira y’ibiganiro nk’uko bigenwa n’amasezerano ya Nairobi ajyanye no kumanika intwaro ubundi bagasubizwa mu buzima busanzwe.”
- Advertisement -
Uyu mutwe wari wemeye guhagarika imirwano ariko ugasaba ibiganiro na leta ya Kinshasa. Ibintu Guverinoma ya Congo idakozwa, ivuga ko itaganira n’umutwe yita ko ari uw’iterabwoba.
UMUSEKE.RW