Kuba watakaza ubuzima uri muri uyu mwuga ni Ishema- KAGAME

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye ba ofisiye bashya binjiye mu gisirikare cy’u Rwanda, RDF guharanira ishema ry’igihugu, barangwa n’ubunyamwuga mu kazi kabo ka gisirikare.  

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Mata 2024,ubwo  yahaga ipeti rya sous Lieutenant ba ofisiye bashya 624, basoje amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.

Ni umuhango wabanjirijwe n’ibirori byo kwiyerekana (akarasisi)   by’umwihariko ku nshuro ya mbere gakozwe mu kinyarwanda.

Umukuru w’Igihugu yashimiye abarimu n’abandi babafashije  gusoza amasomo yabo neza .

Mu butumwa bwe , yabibukije ko amasomo bahawe bagomba kuyakoresha neza,barangwa n’ubunyamwuga.

Perezida wa Repubulika yabasabye kandi kurangwa no guharanira ishema ry’Igihugu mu mirimo bashinzwe, abasaba kukirinda  ngo hato kidasubira mu mateka cyanyuzemo.

Ati “Hari uburyo bwinshi abantu batakaza ubuzima ariko kuba watakaza ubuzima uri muri uyu mwuga ni Ishema. Ni ishema rikurinda,rikarinda abawe,rikarinda Abanyarwanda bose n’abandi batuye icyo gihugu cyacu.”

{…} Hari amateka twanyuzemo,muzi mwese kandi n’abandi barayazi, aho abantu bapfuye bicwa n’abandi, bicwa na politiki mbi.Yaba iy’imbere mu gihugu cyacu cyangwa ibyaturutse hanze. Aho umuntu yabazwaga guhitamo urupfu ari bupfe, aho abantu bafite intwaro baba abanyarwanda, baba abanyamahanga babazaga utayifite, bakabaza umwana,bakabaza umukecuru, bakabaza umusaza ndetse n’abasore n’inkumi, bakababaza icyo bahitamo kugira ngo abe ari cyo cyibica.  Iyo igihugu cyageze aho  kugira ngo kizongere kubona ibintu nk’ibyo byaba ari ishyano.”

Yifashijije urugero rw’umukecuru abagizi ba nabi bahagaze hejuru bamusaba guhitamo urupfu bamwica ahubwo akabacira mu maso ndetse akabavuma, yabasabye kurangwa n’uwo mutima w’ubutwari.

- Advertisement -

Ntabwo izi ngabo z’Igihugu z’umwuga ,amateka yacu ntabwo yazemerera ko byongera kuba mu gihugu cyacu. Ari mwebwe, ari abo musanze, ari n’abandi bazaza. […] Nicyo gikwiriye kubaranga mwebwe (ubutwari), n’abandi banyarwanda. Kwanga ubugaraguza agati cyangwa agatoki, mukabyanga, mukabirwanya.”

Akomeza ati “Urupfu Abanyarwanda bakwiriye guhitamo gupfa, ni ugupfa bahangana n’ubazanaho urwo rupfu. Ntabwo mukora ibyo mwigishijwe gusa mukora n’ibyo umutima wanyu n’ubwenge bibabwira. Kwanga agasuzuguro, kwanga ubugwari, kwanga ububwa, bapfira ukuri.”

Perezida Kagame yongeye kubasaba kurangwa n’ikinyabupfura n’imyitwarire myiza iranga ingabo z’U Rwanda.

Abahawe iri  ipeti  barimo abakobwa 51, ndetse n’abandi 33 bize mu bihugu by’inshuti.

Bari mu byiciro bitatu, barimo abize amasomo y’umwuga wa gisirikare, babifatanyijemo n’amasomo ya kaminuza y’u Rwanda abahesha icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, ubuhanga mu bya Gisirikare n’ubumenyamuntu, ubuvuzi ndetse n’ubuhanga mu by’ubukanishi n’ingufu.

Icyiciro cya kabiri kigizwe n’abanyeshuri 522 bize inyigisho z’umwuga wa gisirikare gusa. Harimo abari abasirikare bato 355, hamwe n’abari abasivili 167 bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kaminuza mu mashami atandukanye.

Icyiciro cya gatatu kigizwe n’abofisiye 33 barangije mu mashuri y’igisirikare mu bihugu by’inshuti z’u Rwanda.

Perezida Kagame yabasabye kurangwa n’ubutwari
Abakobwa barenga 50 bahawe ipeti rya sous lieutenant mu ngabo z’u Rwanda

UMUSEKE.RW