Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yanenze bamwe mu bikorera cyane abari abacuruzi bagize uruhare rukomeye mu gutiza umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no kuyitera inkunga, ariko ashimangira ko abikorera bagize uruhare runini mu kubaka u Rwanda mu myaka 30 ishize.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mata 2024, ubwo abagize Urugaga rw’abikorera mu Rwanda bibukaga ku nshuro ya 30 bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni umuhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.
Abari bitabiriye uwo muhango basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuva itangiye gutegurwa kugera ishyizwe mu bikorwa, basobanurwa uburyo ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikanagarurira Abanyarwanda icyizere.
Uwanyirigira Matilida yavuze ko akora umwuga w’ubucuruzi yakomoye ku mugabo we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yashimangiye ko ubucuruzi bwa mbere ya Jenoside bwari bugoye bwagenderaga ku moko aho imikorere y’icyo gihe yabagizeho ingaruka nyinshi.
Ati”Mbere ya Jenoside habaga ho abantu bitaga ba Rujigo aho binjiraga mu maduka y’abatutsi bagapakururu kugeza bayejeje, bakagenda ntugire icyo urenzaho, uyu munsi dufite amahirwe menshi.”
Yasobanuye ko mu rugendo rwo kwiyubaka no kwigobotora guheranwa n’amateka ashaririye yatangiye ubucuruzi bwe mu 1998 aho mu mwaka wa 2000 yagiye kurangura I Dubai afite ibihumbi 6 by’idolari, ariho ahera ashimira Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame n’Inkotanyi zabasubije ubuzima.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Mubiligi Jeanne Francoise, yavuze ko abikorera bafite inshingano yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati”Turakomeza imiryango y’abarokotse kandi tubaha icyubahiro bateshejwe kandi turushaho kwiyibutsa uruhare abikorera bagiye bagira muri Jenoside tuvuga duti ntibikongere ahubwo abikorera dufate iya mbere mu gushishoza no kumenya ibyubaka igihugu cyacu aho kugisenya by’umwihariko turushaho kubyibutsa urubyiruko rwikorera mu rwego rwo kumenya amateka y’ igihugu.”
- Advertisement -
Mubiligi yavuze ko mu Kwakira 1990 hatangira urugamba rwo kubohora igihugu abacuruzi benshi bafunzwe mu byitso bakorerwa iyicwa rubozo bamwe barapfa abandi bava muri gereza bafite ubumuga.
Ati“Kwibuka ni igikorwa cy’ingenzi kuko ni igihe cyo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, cyikadufasha gusubiza amaso inyuma tugatekereza ku mateka y’igihugu cyacu ari nako dufata ingamba mu gihe kizaza ngo ntibizongere kubaho ukundi.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko muri Jenoside habuze abantu benshi b’ingirakamaro hari abikorera benshi bishwe bazira ko ari Abatutsi.
Perezida wa Ibuka, Dr Gakwenzire Philbert, yavuze ko mu gihe uwateguye Jenoside yiguzaga ko Abatutsi bagomba gushira kugeza aho umwana w’umuhutu azasigara abaza uko uw’umututsi yasaga, ariko ibyo bikaba bitaragezweho kubera ubutwari bw’abahoze ari Ingabo za RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside.
MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW