#Kwibuka30: Canada yifatanyije n’u Rwanda  Kwibuka

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Canada, Mélanie Joly. bashimangira umubano w'ibihugu byombi

Guverinoma ya Canada yatangaje ko yifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Canada, Mélanie Joly, yohereje ubutumwa bwo gukomeza Abanyarwanda mu bihe byo Kwibuka  ku nshuro ya 30 Jenoside yakorerwe Abatutsi.

Abinyujije ku rubuga rwa X yagize ati “Twifatanyije n’Abanyarwanda mu guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994  yabaye mu myaka 30 ishize.  Abaturage b’u Rwanda berekanye ko bafite ishyaka ryo kwiyubaka.

Yavuze ko bahumuriza abashobora guhura n’ihungabana muri iki gihe cyo Kwibuka.

URwanda na Canada bisanzwe bifitanye umubano mwiza.

Canada yakunze kugaragaza umubano mwiza ifitanye n’u Rwanda by’umwihariko igihe yashyigikiraga kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.

Muri Kamena 2022, ubwo mu Rwanda haberaga inama ya CHOGM ,guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’iya Canada agamije guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere, mu rwego rwo gushimangira ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Ni amaserano  impande zombi zavugaga ko azafasha   kwagura isoko ry’ubwikorezi bwo mu kirere, aho Sosiyete y’indege yo muri Canada, Air Canada, izaba ikorera mu kirere cy’u Rwanda, na sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, ikabasha kogoga ikirere cya Canada.

Ayo masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Canada, Mélanie Joly.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW