Muhanga: Biyitiriye ‘CROIX Rouge’  biba  ibicuruzwa bya Miliyoni zirenga 3Frw

Abantu batarafatwa kugeza ubu babeshye umucuruzi ko  baturutse muri Croix Rouge y’u Rwanda babaha amata  afite agaciro ka Miliyoni zirenga 3FRW , barangije baburirwa irengero.

Amakuru UMUSEKE ufite avuga ko abo bagabo babiri bashuka umucuruzi ko bahawe isoko na Leta ryo kugemurira Ibigo Nderabuzima bitandukanye byo mu Karere ka Muhanga, amata y’abana yagenewe kurwanya Imirire mibi n’igwingira, yayabaha, baburirwa irengero.

Ayo makuru avuga ko abo bagabo babanje gukora icyo bita ‘Bon de Commande’ y’amata yose bakeneye kugemurira ibyo Bigo Nderabuzima bayiha uyu mucuruzi utashatse ko imyirondoro ye ijya mu iangazamakuru, nawe abaha ayo mata amwe  bayajyana mu Kigo Nderabuzima cya Gitarama, asigaye bayasigira bamwe mu bakozi b’iki kigo bababwira ko bazaza kuyafata bukeye bakayashyikiriza ibindi bigo bisigaye.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gitarama Mukandayisenga Donatha  yabwiye UMUSEKE ko bakimara kubona inyandiko ibemerera kujyana amata mu Bigo Nderabuzima batigeze bazuyaza kuyakira ndetse banabafasha kubabikira ayo bavugaga ko bagiye kugemurira ibindi Bigo Nderabuzima byo muri aka Karere.

Ati “Umushoferi bohereje yaraje adusaba gukuraho ayacu andi atubwira ko aza kuyafata bukeye.”

Mukandayisenga avuga ko  uyu mushoferi yahise agaruka bukeye bwaho apakira amata mu modoka aragenda.

Gusa uyu muyobozi avuga ko imyirondoro y’abo bose bayifite ndetse na pulake(Plaque ) y’imodoka uyu mugabo yari atwaye.

Mukandayisenga avuga kandi ko abo yita abatekamutwe bababwiye ko batahita bayaha abana ahubwo ko  babanza gutegereza amabwiriza bazabaha.

Yavuze ko inyandiko zibemerera kugemurira ibigo ayo mata bazifite ndetse iza mbere bari bazihaye uyu mucuruzi bakeka ko ari abafatanyabikorwa ba leta basanzwe batanga amata mu Bigo Nderabuzima bigengwa na Leta.

- Advertisement -

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mugabo Gilbert yemera ko ayo makuru y’abatekamutwe bayamenye bakagira Inama uyu mucuruzi gutanga ikirego muri RIB kugira ngo abo bajura bafatwe.

Ati “Turihanganisha uyu mucuruzi wibwe ariko tugasaba na bagenzi be kujya babanza gushishoza mbere yuko baha abantu batazi ibicuruzwa bifite agaciro kangana gutyo.”

Uyu muyobozi avuga ko uyu mucuruzi atakagombye kuba yarahaye amata abo bantu batagiranye amasezerano.

UMUSEKE wamenye amakuru ko uyu mucuruzi utashatse ko amazina, amajwi ndetse  n’ishusho ye bitangazwa, agiye gushyikiriza ikirego RIB kugira ngo abo bagabo bamutekeye umutwe bashyikirizwe Ubutabera.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga.