Munyenyezi yahamijwe ibyaha bya Jenoside akatirwa igifungo cya burundu

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwasomeye mu ruhame icyemezo cyarwo kuri Béatrice Munyenyezi, rumukatira gufungwa burundu.

Ubushinjacyaha bwashinjije Béatrice Munyenyezi ko yashinze bariyeri akanazijyaho aho yabaga i Butare mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Ubushinjacyaha bwavuze ko yatangaga amabwiriza abatutsi bakicwa, abagore n’abakobwa bagasambanywa ku ngufu kuri hoteli ihuriro yari iya Nyirabukwe Pauline Nyiramasuhuko.

Uruhande rwa Béatrice Munyenyezi n’abunganizi be bo baburanye bahakana ibyaha baregwa ko Béatrice Munyenyezi yaratwite kandi anafite umwana muto ku buryo nta mbaraga zo gukora ibyaha yari kubona ko icyo azira ari umuryango yashatsemo wakoze jenoside.

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwariherereye rusesengura niba Béatrice Munyenyezi yarakoze jenoside, runareba kuri buri cyaha yarezwe.

Urukiko ruhereye ku cyaha cyo kwica nk’icyaha cya jenoside rwavuze ko Béatrice ahamwa no kwica umubikira amurashe akoresheje Pisitori ngo yabanje no guha interahamwe ngo zimusambanye.

Urukiko kandi rwemeje ko Béatrice Munyenyezi yatanze amabwiriza hakicwa umwana w’umuhungu witwa Aimable bityo icyaha cyo kwica nk’icyaha kibasiye inyokomuntu gihama Béatrice Munyenyezi.

Urukiko rugeze ku cyaha cyo gutegura jenoside rwavuze ko kuba ubushinjacyaha buvuga ko hari imbwirwaruhame yavuze zishishikariza interahamwe kwica abatutsi bitashingirwaho bityo icyaha cyo gutegura jenoside kidahama Béatrice Munyenyezi.

Naho icyaha cyo gushishikariza interahamwe gukora jenoside cyo gihama Béatrice Munyenyezi kuko yanatangaga amabwiriza abatutsi bakicwa.

- Advertisement -

Icyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cya jenoside urukiko rwavuze ko gihama Béatrice Munyenyezi kuko yishe abatutsi abizi kandi abishaka kandi kuba yari atwite inda y’amezi abiri bidafite ishingiro.

Urukiko rwasoreje ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu gusambanya abagore n’abakobwa ku gahato.

Urukiko rwavuze ko Béatrice Munyenyezi yajyanaga abagore muri kave ya Hoteli Ihuriro ya Pauline Nyiramasuhuko maze Interahamwe zikabasambanya aho byafatwaga nk’igihembo cy’uko zishe abatutsi bityo icyaha kimuhama.

Urukiko rwemeje ko Béatrice Munyenyezi ahamwa n’ibyaha bine akaba umwere ku cyaha kimwe rwemeza ko akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu agasonerwa amagarama y’urubanza kuko aburana afunzwe.

Béatrice Munyenyezi yaburanishwaga n’Inteko y’Abacamanza batatu gusa umwe muri abo bacamanza amakuru avuga ko atemeranyijwe n’abandi bacamanza bafashe iki cyemezo kimukatira igifungo cya burundu.

Isomwa ry’urubanza rikirangira Béatrice Munyenyezi n’abanyamategeko be basuhuzanyije n’ubushinjacyaha maze abunganizi ba Béatrice Munyenyezi Me Bruce Bikorwa na Me Felecien Gashema babwira ubushinjacyaha bati”Félecitation”

Béatrice Munyenyezi yasekaga urebeye inyuma ameze nk’uwishimye mu ijwi yavuze ati“Byari kuntungura iyo uriya mucamanza ampa ubutabera buboneye”

Mu bihe bitandukanye baburana Béatrice Munyenyezi yihannye umucamanza Patricie Mukayizire waruyuboye Inteko imuburanisha avuga ko nta butabera amutezaho ko azamuha gusa urukiko rwarihereraga rugasanga Béatrice Munyenyezi ibyo asaba nta shingiro bifite.

Abanyamategeko be ku Rukiko babwiye UMUSEKE ko bagomba guhita bajurira mu rugerereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda kuko batanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Huye.

Béatrice Munyenyezi n’umugore w’abana batatu akaba afite imyaka 54 yoherejwe kuburanira mu Rwanda na leta zunze ubumwe za Amerika (USA).

Ni umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko akaba umugore wa Arséne shalom Ntahobari, ari Nyirabukwe wari na Minisitiri w’umuryango kuri leta y’abatabazi n’umugabo we Arséne shalom Ntahobari bakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu bazira ibyaha bifitanye isano na jenoside.

Gusa Béatrice Munyenyezi avuga ko azira umuryango yashatsemo akaba azakomeza kugororerwa mu igororero rya Nyarugenge i Kigali.

Munyenyezi yakatiwe gufungwa burundu
Munyenyezi n’abunganizi be

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza