Ni izihe mpinduka Perezida Diomaye Faye wa Sénégal yitezweho ? 

Perezida mushya wa Sénégal Bassirou Diomaye Faye kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Mata 2024, yasezeranyije kuyobora iki gihugu cyugarijwe n’ubushomeri mu rubyiruko.

Bassirou Diomaye Faye yarahiriye   “impinduka yimbitse” hamwe n'”ubusugire bwinshi kurushaho”, yiyemeza kudahemukira igihugu.

Indahiro ye yagiraga iti “Imbere y’Imana n’imbere y’igihugu cya Sénégal, ndahiriye ko nzasohoza mu budahemuka inshingano za Perezida wa Repubulika ya Sénégal, gukurikiza mu budahemuka ibiteganywa n’itegekonshinga n’amategeko, no gutanga ntizigamye ububasha bwanjye mu kurinda inzego ziteganywa n’itegekonshinga, ubusugire bw’igihugu, ubwigenge bw’igihugu no gukora ibishoboka byose mu kugera ku bumwe bw’Afurika.”

Muri uwo muhango wabereye mu mujyi wa Diamniadio hafi y’umurwa mukuru Dakar, Perezida Faye yanavuze ko ubufatanye bwinshi kurushaho na bwo bucyenewe hagati y’ibihugu by’Afurika mu guhangana n’inkeke ku mutekano.

Nyuma yaho, Perezida Faye yagennye inshuti ye yanabaye umujyanama we muri politiki, Ousmane Sonko, nka Minisitiri w’intebe, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru AFP.

BBC ivuga ko uyu muhango w’iharanira rya Faye witabiriwe n’abayobozi  babarirwa mu magana n’abaperezida benshi b’ibihugu byo muri Afurika.

Ibihugu byinshi byo muri Afurika y’uburengerazuba bitegetswe n’udutsiko twa gisirikare, turimo kugerageza kurwanya intagondwa zigendera ku mahame akaze yiyitirira idini ya Islam, akaba yitezeweho gukomeza ubusugire bw’iki gihugu ngo hato na Sénégal itaba indiri y’utu dutsiko.

Sénégal yugarijwe n’ingorane nyinshi zirimo nk’ubushomeri mu rubyiruko, ikibazo cy’ikiguzi cy’imibereho hamwe na ruswa.

Uyu ni Perezida wa gatanu wa Sénégal, kuva yabona ubwigenge ku Bufaransa mu 1960, yanavuze ko ku butegetsi bwe, Sénégal izaba igihugu kirangwamo icyizere ndetse na demokarasi ifite imbaraga nyinshi kurushaho.

- Advertisement -

Mu kwezi gushize, Faye yatsinze amatora yatindijwe kuba, abona amajwi 54%, aza imbere y’ukomeye mu bo bari bahatanye, Amadou Ba, wari umukandida w’urugaga rwari ruri ku butegetsi.

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize, urukiko rwa Sénégal rurinda iremezo ry’itegekonshinga rwemeje ko Faye ari we watsinze amatora.

UMUSEKE.RW