Nyabihu: Hari abasenyewe n’ibiza bamaze imyaka itanu basembera

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Muringa  ,Akagari ka Muringa , mu karere ka Nyabihu, basenyewe n’ibiza , bavuga ko bamaze imyaka itanu basembera  bityo bakaba basaba ubufasha.

Bamwe mu bavuganye na Radio/TV1 , bavuga ko bari bafite inzu n’imirima ariko biza kwangizwa n’ibiza bityo kuri ubu badafite aho berekeza.

Umwe yagize ati “ Nahuye n’ibiza, inzu isenyuka mu kwa karindwi , nari nyirimo irahirima tuyivamo.”

Undi nawe ati “ Nonese ubushobozi nabukura he? Ndya ari uko nikoreye inkwi.Nasenyewe n’ibiza mu nzu nari ncumbitsemo.Ndasaba ko leta yamfasha wenda ikanshakira aho mba.”

Aba bavuga ko hari ubwo hakorwaga urutonde rw’abagomba gufashwa ariko bakaza kurukurwaho b’abayobozi bo mu nzego z’ibanze kuko batatanga amafaranga bo bita ko ari ruswa.

Umwe ati “ Njye no mu nzego z’ibanze barambwira ngo nib antari bugure, nta kintu bari bumfashe. Kandi nta bushobozi mfite.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Buringa, Rusingiza Esron, avuga ko aba baturage bagomba gufashwa ariko hagendanye n’amikoro ahari.

Ati “Ubu hari abo tumaze kubakira kuko uko leta ibonye ubushobozi n’abandi tuzabubakira mu cyiciro gikurikiyeho.”

Gitifu Ndayisenga avuga ko kugeza ubu hamaze kubakirwa imiryango ibiri  n’indi miryango 12 yishatsemo ubushobozi iriyubakira.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW