Nyanza: Abangavu basabwe kutishora mu busambanyi

Abangavu baturutse mu Mirenge yose igize akarere ka Nyanza bahurijwe hamwe bigishwa ubuzima bw’imyororokere ni uko bakwirinda inda zidateguwe.

Abangavu bahurijwe hamwe n’akarere ka Nyanza gafatanyije na FXB-Rwanda aho bari mu mwiherero w’abangavu bafashwa n’umushinga wa Dreams.

Abitabiriye uyu mwiherero bavuze ko bishimiye ibintu bigishijwe birimo n’ubuzima bw’imyororokere.

Uwitwa Umwari Slyvie utuye mu Murenge wa Busoro,yishimira ko yahawe ubumenyi bwamufasha guterwa inda zidateguwe.

Yagize ati”Nishimiye ko nongerewe ubumenyi mubijyanye n’ubuzima bw’imyororokere by’umwihariko byanatuma nirinda ubusambanyi n’ingaruka zabwo

Uwitwa Iryivuze Ruth wo mu murenge wa Muyira nawe ati “Twarigishijwe ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ni byiza kandi natwe bizadufasha kujya kubyigisha abandi

Bariya bangavu bose uko ari 100 bahurijwe hamwe bagiye bahabwa  inyigisho n’abantu batandukanye nka Emma Claudine Ntirenganya, Umuyobozi wa RIB mu karerere, Harerimana Jean Marie Vianney n’abandi aho bababwiraga uko bakwirinda ubusambanyi n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza Kayitesi Nadine, yasabye aba bangavu kwirinda ibishobora kubashora mu ngeso z’ubusambanyi.

Yagize ati”Bo ubwabo bamenye kwihagararaho, banasobanukirwe neza ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse banongereho gusobanukirwa amategeko abarengera kuko twarabibigishije bumve ko bagomba guharanira gukora ibikorwa byabandebereho

- Advertisement -

Uyu mwiherero wamaze iminsi itatu  kuko watangiye ku wa kabiri tariki ya 2  -4 Mata 2024,  ukazajya uba ngarukamwaka aho hazajya hahurizwa hamwe abangavu.

Emma Claudine usanzwe umenyerewe mu kwigisha ubuzima bw’imyororokere niwe wabahaye amasomo

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza