Nyanza: Iminsi ibaye ine abaturage baterwa amabuye amanywa na nijoro batazi aho aturuka

Abaturage bo mu karere ka Nyanza bahangayitswe n’amabuye n’ibinonko baterwa batazi aho bituruka.

Umunyamakuru wa UMUSEKE yari  mu Mudugudu wa Nyamiyaga, mu kagari ka Gacu, mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza  ku manywa y’ihangu, hari abaturage.

Iyo uhari hashira iminota runaka, ukabona ibuye cyangwa ikinonko kiratewe. Ntumenye aho giturutse, ntiwanamanye niba hari ubiteye kuko atagaragara, kandi ntiwamenya igihe kiri buzire n’aho kiri buturuke.

Aba baturage baganiriye na UMUSEKE  batubwiye uko byatangiye.

Umwe yagize ati “Ku mugoroba nka saa kumi n’imwe (17h00) twumvise amabuye aturutse ruguru yikubita ku nzu, andi agwa mu muhanda rwagati. Twarasakuje cyane twiruka tujya kureba udutera amabuye turamubura, yewe na nijoro hacanwe amatoroshi tubura umuntu ahubwo dukomeza kuyumva.”

Undi na we yagize ati “Nagiye kumva numva ikinonko kinyikubiseho mbura aho giturutse, ninjoro bwo ku rugi hikubiseho ibuye tukabura aho rituruka.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko babangamiwe kuko abana batagikinira hanze, kandi hari n’amategura yamenwe n’aya mabuye bavuga ko batazi aho aturuka.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko iki kibazo atari akizi gusa agiye kugikurikirana.

Aba baturage bavuga ko aya mabuye mu bihe bitandukanye bayaterwa kuva ku wa Kane, none ku wa Mbere hakaba hageze. Gusa ngo uritewe ntakomereka ariko arababara, bikaba bimaze iminsi ine bibaho.

- Advertisement -

Umunyamakuru wa UMUSEKE wageze muri kariya gace, na we yabonye ayo mabuye aza ariko uyatera ntagaragara.

Abaturage bavuga ko baba batazi uyatera bagasaba inzego kubikurikirana kuko bibabuza umutekano

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza