Nyanza: Umusore yasanzwe aryamanye n’igiti yapfuye

Mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, mu kagari ka Kavumu, mu Mudugudu wa Nyagatovu hari umusore wasanzwe aryamanye n’igiti yapfuye. 

Amakuru avuga ko isaha ya  saa moya n’igice za mu gitondo (07h30)  ko hari umuturage wari mu rugendo noneho abona uwitwa HAKIZIMANA François bakunze kwita Mukadafu uri mu kigero k’imyaka 23 y’amavuko.

Nyakwigendera yari asanzwe akora akazi ko mu rugo.

Uwabonye umurambo wa Nyakwigendera, yabwiye UMUSEKE ko yari aryamye nta gikomere afite iruhande rwe hari igiti.

Amakuru atangwa na bamwe  mu baturage ni uko mu masaha ya saa tatu z’ijoro (21h00)  nyakwigendera yari mu kabari anywa inzoga.

Uyu musore wari ukiri ingaragu, avuka muri aka Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Nyagisozi mu kagari ka Kirambi mu mudugudu wa Gasharu.

Abamubonye yapfuye ari haruguru y’umuhanda,bakeka ko  yishwe n’igiti cyari kimuri iruhande  kuko taliki ya 22 Mata 2024 yari yiriwe yasa inkwi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Bizimana Egide yabwiye UMUSEKE ko Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ngo hamenyekane icyo nyakwigendera yazize.

Umurambo wajyanwe ku Bitaro bikuru bya Nyanza ngo ukorerwe isuzumwa.

- Advertisement -

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW I Nyanza