Perezida Kagame yaganiriye na Macron w’u Bufaransa

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yaganiriye na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ku murongo wa Telefone.

Ibiro by’Umukuru w”Igihugu, Village Urugwiro, byanditse kuri X ko mu kiganiro cyiza cya Perezida Kagame na Emmanuel Macron ku murongo wa Telefone baganiriye ku mubano n’ubufatanye mu gihe kizaza.

Abakuru b’ibihugu kandi baganiriye birambuye ku bibazo by’akarere birimo ibyo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Village Urugwiro ivuga ko abakuru b’ibihugu bagaragaje ko hakenewe igisubizo cya Politike no kubahiriza ibikubiye mu biganiro bya Luanda na Nairobi.

Muri Nzeri ya 2022, Perezida Paul Kagame yari yaganiriye na Emmanuel Macron ndetse na Felix Tshisekedi wa DR Congo, baganira ku byakorwa ngo amahoro agaruke mu Burasirazuba bwa DR Congo.

Icyo gihe abakuru b’ibihugu uko ari batatu bari bahuriye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahateraniye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Imyaka ibaye ibiri umutwe wa M23 wubuye imirwano ikomeye mu Burasirazuba bwa DR Congo, aho usaba ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi guha amahoro n’ubwisanzure Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, bagafatwa nk’abandi baturage bose .

Hagiye haba ibiganiro by’ubuhuza birimo ibya Nairobi na Luanda ariko ubutegetsi bwa DR Congo bukabirengaho harimo kwirukana ingabo zari za EAC.

Igisirikare cya DR Congo, FARDC, cyahisemo gukomeza kugaba ibitero kuri M23 kibifashijwemo n’imitwe yihurije mu cyitwa Wazalendo nyuma haza n’ingabo za SADC n’u Burundi.

- Advertisement -

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW