Perezida wa Afurika y’Epfo yageze i Kigali

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yageze i Kigali aho yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umuhango uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 7 Mata 2024.

Usibye Ramaphosa, i Kigali hageze abakuru b’ibihugu na za Guverinoma biganjemo abo ku mugabane wa Afurika.

Perezida Ramaphosa yaje i Kigali mu gihe umubano n’igihugu cye n’u Rwanda umaze igihe utifashe neza.

Afurika y’Epfo iyoboye ibihugu byo mu muryango wa SADC byohereje muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo Ingabo zo gufasha iki gihugu kwirukana umutwe wa M23 Kinshasa ishinja u Rwanda guha ubufasha.

Ingabo za Afurika y’Epfo ku rugamba zifatanya n’abarimo umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

ISESENGURA

Ihuriro ry’ingabo zirimo iza Afurika y’Epfo kandi rinarimo n’iz’u Burundi Perezida wabwo uheruka gutangaza ko yifuza gufatanya na RDC guhirika ubutegetsi bwa bw’u Rwanda.

- Advertisement -

Perezida Paul Kagame mu kiganiro cyihariye yagiranye na Jeune Afrique mu kwezi gushize, yavuze ko Afurika y’Epfo yakoze amafuti yo kwivanga mu bibazo byo muri Congo.

Yagize ati “Simbona buryo ki Afurika y’Epfo yakumva itekanye iri gukora akazi k’abandi, ni ukuvuga kurwana intambara mu cyimbo cya Congo”.

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko atumva impamvu Afurika y’Epfo nk’igihugu gisobanukiwe intandaro y’ibibazo biri muri RDC yahisemo “kurwana ku ruhande rwa FDLR igizwe n’abantu barimbuye abaturage bacu”.

Yajomeje agira ati: “Ntabwo numva uburyo Afurika y’Epfo yajya muri Congo kurwanya abantu bari guharanira uburenganzira bwabo. M23 n’abo irwanira, icyo barwanira ni ugusubizwa ubwenegihugu bambuwe no gufatwa nk’abaturage ba Congo.”

Perezida Kagame yavuze ko M23 ari  abanye-Congo, na Tshisekedi adahakana, bahohoterwa baharanira uburenganzira bw’abantu bahohoterwa ku manywa y’ihangu

Ramaphosa yageze i Kigali

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW