Perezida wa Israel yashimiye Kagame kuba inshuti nyayo

Perezida w’igihugu cya Israel, Isaac Herzog umwe mu bitabiriye umuhango wo gutangiza icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, yashimiye Perezida Paul Kagame kuba ari inshuti nyayo.

Ubutumwa Perezida Isaac Herzog yanyujije kuri X yahoze ari Twitter, yavuze ko ashimira Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Yagize ati “Uri inshuti y’ukuri ya Israel. Byari iby’agaciro kubana nawe n’abandi bayobozi ba Africa n’ahandi ku Isi twibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yavuze ko mu nama bagiranye, yahaye Perezida Kagame urunigi (necklace) rugaragaza ko nta gushidikanya, basaba (Israel) ko imbohe zafashe n’ “ibyihebe” by’umutwe wa Hamas zirekurwa zigasanga imiryango yabo.

Kuva igitero cya Hamas cyabaye tariki 07 Ukwakira 2023, Perezida Herzog ni we muyobozi wo ku rwego rwo hejuru usuye Africa, mu byamuzanye nk’uko Ibiro bye byabitangaje harimo no guhura n’abayobozi batandukanye ku isi, ngo abasabe gukora ibishoboka kugira bariya bashimuswe barekurwe.

Uretse Perezida wa Israel waje mu Rwanda, hari Abakuru b’ibihugu batandukanye harimo Petr Pavel wa Czech Republic, Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo, Madamu Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Central African Rupublic, Perezida Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville, Perezida Salva Kiir Mayardit wa Sudan y’Epfo, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, ababaye abakuru b’ibihugu barimo Bill Clinton wayoboye Leta zunze ubumwe za America, Thabo Mbeki wayoboye Africa y’Epfo n’abandi bayobozi bakomeye ku Isi.

Kuva Hamas yagaba igitero ku butaka bwa Israel igashimuta abantu barenga 270, Israel yahise itangiza intambara ikomeye muri Gaza, n’ubu igikomeza.

Perezida Isaac Herzog ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege yakiriwe na Rtd Gen James Kabarebe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibibazo by’Akarere
Perezida w’igihugu cya Israel, Isaac Herzog ahabwa icyubahiro cy’abakuru b’ibihugu i Kigali

UMUSEKE.RW