Police na Bugesera zageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro

Ikipe ya Bugesera FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro nyuma yo gusezerera Rayon Sports ku giteranyo cy’ibitego 2-0, mu gihe Police FC yasezereye Gasogi United kuri penaliti 4-3.

Umukino ubanza wari wabereye i Kigali, Bugesera FC yawutsinze igitego 1-0.

Rayon Sports yagiye mu Bugesera ibizi ko ari umukino wo gupfa no gukira ishaka gusezerera Bugesera FC.

Wari umukino utoroshye kuko na Bugesera FC yari imeze nk’Intare yakomeretse kuko yashakaga kwihorera ibyo yayikoreye mu mpera z’icyumweru gishize iyitsinda muri shampiyona bikayisunikira mu makipe ajya mu cyiciro cya kabiri.

Bugesera FC yaje gushimangira intsinzi ya yo ku munota wa 50 ubwo Stephen Bonney yatsindiraga Bugesera FC igitego cya mbere. Umukino warangiye ari 1-0 maze Bugesera FC ikomeza ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy’ibitego 2-0.

Undi mukino wo kwishyura wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro, Police FC yatsinze 1-0 bwa Gasogi United biba 1-1 bahita bitabaza penaliti.

Iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye amakipe yombi nta yibashije kureba mu izamu ry’indi.

Ikipe ya Police FC yari yakoze impinduka mu bakinnyi yabanjemo mu mukino ubanza yakinnye na Gasogi United, ikuramo Djibrine Akuki Abubakar wari wasimbuwe na Chukwuma, mu gihe Kwitonda Ally yari yasimbuye Nsabimana Eric wari wujuje amakarita atatu y’umuhondo.

Gasogi yo yari yakoze impinduka kuri Rugangazi Prosper, wari wahaye umwanya Hakizimana Adolphe.

- Advertisement -

Mu gice cya Kabiri, Police FC yagarutse ifite inyota yo gushaka igitego cyari gutuma ibasha guhumekaho.

68’ Mugisha Didier yatsindiye Police FC igitego ku mupira mwiza yari ahawe na Hakizimana Muhadjiri.

Kubona igitego kw’ikipe y’Abashinzwe Umutekano, byayihaga icyizere cyo kuba bashoboraga gusezerera Gasogi United.

Gasogi United igitsindwa igitego, yahise ikora impinduka ku munota wa 73, ikuramo Djibrine Hassan Brahim, asimburwa na Kabanda Serge wasabwaga byinshi.

Police FC na yo yahise ikora impinduka, ikuramo Nshuti Savio wasimbuwe na Djibrine Abubakar.

Ku munota wa 82, ikipe y’Abahinzwe Umutekano, yongeye gusimbuza, ikinamo Chukwuma wasimbuwe na Sumail Moro.

Iminota 90 y’umukino, yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 mu mikino yombi. Amakipe yombi yagombaga gukizwa na penaliti.

Police FC Sumail Moro, Niyonsaba Eric bazihushije, mu gihe Muhadjiri, Rutonesha Hesbone, Rutanga Eric na Akuki bazinjije.

Gasogi United, Mbirizi Eric, Muderi Akbar na Kabanda Serge bazihushije,  mu gihe Axel Iradukunda, Hakim Hamiss, Rugangazi Prosper bazinjije.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi.

Gasogi United XI: Dauda Ibrahima Barelli, Niyitegeka Idrissa, Karenzi Bucyocyera Djamaldine, Nshimiyimana Marc Govin, Yao Henock, Hererimana Abdlaziz, Hamiss Hakim, Muderi Akbar, Hakizimana Adolphe, Hassan Djibrine Brahim, Mbirizi Eric.

Police FC XI: Rukundo Onesime, Nshuti Savio Dominique, Nkubana Marc, Kwitonda Ally, Rurangwa Mossi, Rutanga Eric, Rutonesha Hesborn, Hakizimana Muhadjiri, Mugisha Didier, Bigirimana Abedi, Cwukwuma.

Ibyishimo byasigaye i Bugesera
Rayon Sports ntiyahiriwe uyu munsi
Ikipe Bugesera FC yabanjemo
Rayon Sports yasezerewe na Bugesera FC ku ntsinzi y’ibitego 2-0 mu mikino yombi
Bigirimana Abedi yafashije Police FC ku ntsinzi ya penaliti 4-3
Hakizimana Muhadjiri yafashije Police FC uyu munsi
Chukwuma yabanje mu kibuga uyu munsi
Gasogi United ntiwari umunsi wa yo uyu munsi

UMUSEKE.RW