RDC: Umukuru wa Kiliziya Gatolika wannyeze FARDC ari mu mazi abira

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Cardinal Fridolin Ambongo

Patrick Muyaya Katembwe, Minisitiri w’Itumanaho n’itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye ibisonaburo Arikiyepisikopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo Besungu, uherutse kuvuga ko FARDC ari baringa.

Mu kiganiro uyu mukuru wa Kiliziya Gatulika muri DR Congo yahaye abakirisitu Gatolika i Kinshasa ubwo bari mu Misa yabanjirije Pasika muri Katederali ya Notre-Dame yanenze bikomeye FARDC.

Cardinal Fridolin Ambongo yavuze ko DR Congo nta ngabo ifite ko ahubwo ari nk’inzovu ifite ibirenge by’ibumba.

Ati “Igihugu cyaratereranwe, ntigishobora kugira inzozi usibye icyo gikeneye ako kanya, ariko igihe kizaza hazaboneka umuntu uzakura RDC mu kaga imazemo igihe kirekire.”

ISESENGURA

Uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika yavuze ko kuba amatsinda arimo AFC na M23 akomeje kubaho byose biterwa n’ibibazo bikomeje kubaho ko kandi n’abakomeje kubiyungaho babona ko bishobora gukemura ikibazo ingabo z’iki gihugu n’urwego rw’ubutabera byananiwe gukemura.

Ni amagambo ataraguye neza ubutegetsi bwa Kinshasa, ku wa 03 Mata, Patrick Muyaya mu kiganiro n’itangazamakuru yikomye Cardinal Fridolin Ambongo.

Muyaya yavuze ko ibyavuzwe na Cardinal Ambongo bikomeye kubera urwego ariho rwo kuyobora idini nka Kiliziya Gatolika ko bityo akwiriye kuzabitangira ibisobanuro.

- Advertisement -

Ati ” Nizeye ko azatanga ibisonaburo kuri ariya magambo”.

Abasesenguzi muri Politike bagaragaza ko ubuyobozi bwa Perezida Felix Tshisekedi bwirengangiza impamvu shingiro y’abarwana mu Burasirazuba bwa Congo, ahubwo bugakomeza gutwerera amahanga ibibazo bwite bya DR Congo.

Patrick Muyaya Katembwe, Minisitiri w’Itumanaho n’itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa RD Congo

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW