RDC: vital Kamerhe arasatira kuyobora Abadepite

Vital Kamerhe Lwa Kanyiginyi ni we waraye atsinze amatora yo guhagararira ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi muri DR Congo ku mwanya w’umukuru w’Inteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite.

Kamerhe, yagize amajwi 183, atsinze Christophe Mboso wari usanzwe kuri uwo mwanya, wagize amajwi 113, na Modeste Bahati wari perezida wa sena, wagize amajwi 69.

Aba bagabo bagiye guhatana mu itora ry’abadepite bo mu mashyaka ahuriye mu ihuriro Union Sacrée de la Nation rishyigikiye Perezida Félix Tshisekedi nyuma y’uko bananiwe kumvikana ku muntu wahagararira iryo huriro.

Mbere gato yo gutora, nk’uko byatangajwe n’ihuriro Union sacrée, Augustin Kabuya, umunyamabanga w’ishyaka UDPS riri ku butegetsi, yavuze ko bariya bakandida batatu “bananiwe kumvikana” bityo bakumvikana na Perezida Tshisekedi ko bakizwa n’amatora.

Bamwe mu basesengura politike ya Congo bavuga ko buri umwe muri aba batatu yafashije Tshisekedi kugera ku butegetsi, bityo ko buri umwe muri bo yifuzaga uyu mwanya wo hejuru mu butegetsi nk’ishimwe ry’akazi yakoreye Tshisekedi, bituma bagera ku itora ryarebaga abadepite ba ririya huriro gusa.

Intsinzi ya Vital Kamerhe mu ijoro ryacyeye isobanuye ko ari we uzegukana umwanya w’umukuru w’umutwe w’abadepite mu nteko ya DR Congo, umwanya yigeze kubaho ku butegetsi bwa Joseph Kabila.

Ku mbuga nkoranyambaga, Abanyecongo batandukanye bagize icyo bavuga ku ntsinzi ya Kamerhe, umwe mu banyapolitike batavugwaho rumwe muri DR Congo.

Umwe yagize ati “Uyu mugabo ameze nka ‘bakame’ kabisa. Ariko uko biri kose, arakomeye”

Undi ati “Kamerhe ameze nk’uruvu…ashobora gutegeka neza nahinduka.”

- Advertisement -

Undi na we, akomoza ku buryo Kamerhe abasha gukorana politike n’abategetsi benshi, ati “Politike se ni iki mu by’ukuri? Ni ugukorana, ubucabiranya, cyangwa maji [magie].”

Vital Kamerhe mu 2002 yagize uruhare runini mu biganiro bigamije gushaka amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo, nk’uko bigaragara ku mwirondoro we.

Mu 2004 yagize uruhare mu kwamamaza Joseph Kabila no kumugeza ku ntsinzi mu matora, na we atorerwa kuba umudepite i Bukavu, mu 2006 atorerwa kuba Perezida w’inteko ishingamategeko.

Icyo gihe yari mu ishyaka PPRD yagize uruhare mu gushinga riyoborwa na Joseph Kabila, we aba umukuru w’inteko ishingamategeko, umwanya ubu agiye gusubiraho.

IVOMO:BBC

UMUSEKE.RW