Rubavu: Aka gatanya zivuza ubuhuha kashobotse

Imiryango ifite amakimbirane ndetse n’urubyiruko rwitegura kurushinga bashyiriweho aho bazajya biherera bakaganirizwa ku buryo bwo gucyemura amakimbirane ndetse no gutegurwa kuzagira umuryango utekanye, hirindwa za gatanya zikomeje kuba nyinshi.

Ni igikorwa cyahuriranye no gusoza amahugurwa y’imiryango 80 yahuguriwe kuzajya iganiriza abitegura gushinga urugo ndetse n’imiryango ifite ibibazo.

Pasiteri Nshizirungu Noel umwe mu bagize imiryango yahuguwe kuzajya iganiriza ingo zifite ibibazo n’abitegura kurushinga avuga ko ishingiro rya gatanya zikomeje kuba nyinshi ari ukwikomeza ndetse no kubaha kandi ko babonye ko kwiyoroshya no kubaha aribyo byubaka mu gihe uruga narwo rushingiye ku mana.

Ati’’Urebye gatanya zimaze kuba nyinshi mu miryango ariko uko biri kose nibyo tujemo mu kwita ku miryango kugira ngo yongere yegerane nkuko byahoze, tumaze igihe mu mahugurwa kandi nange byangizeho ingaruka nk’ibintu byo kwikomeza ariko twize ko iyo wiyoroheje aribwo ukomera kandi ukubaha, n’umugore wumvira umugabo arubahwa cyane’.”

Kampire Agnes nawe yungamo akavuga ko hari ubuzima abashakana baba baranyuzemo butari bwiza bukagira ingaruka ku rugo rwabo akavuga ko ubu barimo kwakira ingo zifite amakimbirane bakabereka uko bubaka urugo rutekanye.

Ati’’Twize uburyo u Rwanda rwagira umuryango utekanye, abantu bakabana mu mahoro tugakuraho ibyawuhungabanya kandi ahanini ibyangiza imiryango twabonye ari ibyo abashakana baba baranyuzemo bigatuma bangiza umuryango bashinze, ubu tugenda twakira ingo zifite amakimbirane tukabaganiriza uko bakubaka umuryango ushingiye ku mana’’.

Yakomeje ahumuriza urubyiruko rutinya gushinga ingo kubera ibyo babona mu ngo zirimo umwiryane, ahubwo bakabegera bakabereka uko bashinga urugo rumeze neza rutarangwamo amakimbirane kandi rushingiye ku mana.

Kagame Kaberuka Alain, umuhuzabikorwa w’umushinga Duhumurizanye Iwacu Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba avuga iki kigo bagishinze nyuma yuko babonye ibibazo biri mu muryango kuko ahenshi abashakana baba bameze nk’abagerageza amahirwe bitewe nibyo baciyemo.

Ati’’Nyuma yuko tubonye ko ibibazo byugarije igihugu bituruka ku muryango udatekanye twafashe icyemezo cyo gutangiza ibiganiro bihuza abawugize(Abana n’ababyeyi),uru rugo rw’amahoro n’icyizere ruzajya rufasha abantu kwigarurira icyizere kuko abenshi mu bagiye gushaka usanga badafite ikizere kuko n’ababyeyi babo bareberaho badatekanye’’.

- Advertisement -

Agira inama ababyeyi kwibuka ko aribo kitegererezo cy’abana babyara kuko nk’umukobwa wakuze abona nyina akubitwa ibyo gushaka arabitinya n’umuhungu wakuze abona ise ahozwa ku nkeke bikaba uko.

Zimwe muri serivisi zizajya zihabwa imiryango harimo kwiherera haba gusenga cyangwa gufata ibyemezo by’imiryango, gutegura abagiye kurushinga no gufasha ingo ziriho gukomera, uruhongore aho abana bazajya baza gutozwa imirimo ndetse no gutoza abantu kuganira bakina imikino barimo kunywa icyayi n’ikawa mu kugabanya inzoga.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwakunze kugaragaza ko kudashyingiranwa mu mategeko ari ipfundo ry’amakimbirane abangamira ubumwe n’umudendezo mu miryango, ndetse bikanateza imibereho itari myiza ku bana iyo umugabo abataye akajya gushaka ahandi.

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda yerekana ko mu mwaka wa 2022/2023 inkiko z’u Rwanda zemeje ko gatanya za burundu 3075 zatanzwe ku bashakanye byemewe n’amategeko.

Raporo y’Ibikorwa by’Ubucamanza ya 2021-2022, igaragaza ko ikibazo cyari cyiganje kuruta ibindi mu manza mbonezamubano ari ugutandukana burundu kw’abashakanye. Muri uwo mwaka abatandukanye bageraga ku 3322,iyi raporo igaragaza kandi ko 80% y’ingo zasenyutse zari zitaramarana imyaka 15.

Kagame Kaberuka Alain umuhuzabikorwa w’umushinga Duhumurizanye Iwacu Rwanda mu ntara y’uburengerazuba

OLIVIER MUKWAYA

UMUSEKE.RW i Rubavu