Rubavu: Inzego z’umutekano zarashe uwinjizaga magendu

Umuturage wo mu Karere ka Rubavu wageragezaga kwinjiza magendu mu gihugu, yarashwe arwanya inzego z’umutekano.

UMUSEKE wamenye amakuru ko ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 3 Mata 2024, ahagana saa tatu na mirongo ine( 21h 41), bibera mu kagari ka Busigari, Umurenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu.

Uwahaye amakuru UMUSEKE avuga ko “ ari umuturage witwa Maniragaba Samuel, wari utuye mu Kagari ka Rwangara, akaba yakoraga ibyo gucora (magendu).”

Uyu akomeza ati “Ingabo z’u Rwanda zikorera mu Kagari ka Busigari, zicunze umutekano ku mupaka, zageze aho bari bari gupakira magendu, akavamo akazirwanya. Yatemye umusirikare akinga imbunda, nuko ahita amukubita isasu. Yari afite umuhoro.”

UMUSEKE wagerageje kuvugisha Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police  (SP), Bonaventure Twizere Karekezi, ariko ntibyadukundira.

Hari amakuru ko nyuma y’ibyabaye, abaturage bagize uburakari bwinshi ndetse kuri ubu umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Ishimwe Pacifique, agiye kuremesha inama, igamije guhumuriza abaturage.

Abaturage bageze aho ibi byabereye bivugwa ko babajwe n’ibyabaye ariko ubuyobozi buri kubahumuriza

UMUSEKE.RW