Rusizi: Barataka kwishyuzwa amazi adahwanye n’ubushobozi bafite

Abaturage bo mu Murenge wa Bugarama ho mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba,baravuga ko bari kwishyuzwa amafaranga y’amazi adahwanye n’ubushobozi bafite bitewe nuko WASAC yatinze kubabarira.

Ibi aba baturage babivuze nyuma y’uko ku itariki 1 Ukwakira 2023, amasezerano ya rwiyemezamirimo  ‘PAAK KAM LTD’ imirimo yari afitanye n’Akarere ka Rusizi yo gucunga amazi meza irangiye,ibikorwa remezo by’amazi byose bihabwa WASAC .

Muri uku kwezi kwa Mata 2024 iri kubishyuza metero kibe imwe kugera kuri eshanu amafaranga 438,  hejuru y’eshanu  ni 850 naho hejuru y’icumi ni 999.

Bitandukanye na ‘PAAK KAM LTD’ yabishyuzaga amafaranga 338 aho usanga ubu  umuturage yishyura ibihumbi bisaga 40frw bitewe nuko yakoresheje amazi. Barasaba ko bagabanyirizwa ibiciro.

Aba baturage abaganiriye na UMUSEKE , bavuze ko WASAC yatinze kubishyuza amezi aba menshi.

Umwe mu ri abo baturage yavuze ko kuba WASAC yari imaze amezi atanu itamwishyuza amazi byatumye abarirwa menshi.

Umwe yagize ati “WASAC ifata isoko ntabwo yaje kutwishyuza, bacunze amezi abaye menshi. Nakoresheje metero mirongo itatu n’eshanu, ubu banyishyuje amafaranga 40000 FRW “.

Undi nawe yavuze ko bitewe nuko bishyuzwa amafaranga badafitiye ubushobozi, baza kujya bavoma amazi y’ibishanga.

Ati”Turatagangaye, tugiye gusubira mu bishanga ntabwo twakoresha amazi tutazabonera ubwishyu. Bavuze ko mu minsi cumi n’itanu, utazayishyura bazayakuba kabiri bakamuca n’amande“.

- Advertisement -

Undi muturage ati” PAAK KAM LTD’ na WASAC basimburanye mu kwezi kwa cumi, ubu nibwo baje kureba muri konteri bari kunsaba 200.000frw.”

Umuyobozi wa WASAC ishami rya Rusizi, Ngamije Alexandre,yatangarije UMUSEKE ko icyatumye butinda  kwishyuza aba baturage ari uko habanje  kunozwa uburyo bw’imyishyurize n’uburyo bwo kubona uko bazajya bishyurira kuri za Banki, Momo,Airtel money, n’ubundi buryo bwose Wasac yateganyije.

Ati” ‘PAAK KAM LTD’ yishyurwaga muntoki kuri Wasac siko byagombaga gukorwa,twabanje kubarura abaturage bose bafite amazi niyo mpamvu yatumye dutindaho gatoya“.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Wasac atari yo ishyiraho  ibiciro bishyirwaho na RURA.

Ati”Wasac siyo ishyiraho biciro, bishyirwaho na RURA .Amafaranga ahinduka bitewe n’ingano y’amazi yakoreshejwe  n’icyiciro umufatabuguzi abarizwamo”.

Mu butumwa uyu muyobozi yatanze yasabye abafatabuguzi gukoresha amazi neza, gufata neza ibikorwa remezo  bagaragaza aho amazi arimo kumeneka.

Imibare itangwa na WASAC igaragaza ko mu Mirenge ya Butare, GIkundamvura, Nyakabuye, Muganza, Gitambi, Bugarama, Nzahaha, Rwimbogo, Gashonga, Nyakarenzo  Mururu, yo mu karere  ka Rusizi, habarurwa abaturage bafite amazi meza  basaga ibimbi icyenda.

MUHIRE Donatien 

UMUSEKE.RW/ Rusizi.