U Rwanda mu bihugu bifite ubukungu bukomeje kwihagararaho

Raporo ya Banki y’Isi iheruka gusohoka yagaragaje ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byagize uruhare mu kuzamura ubukungu buri mwaka ku gipimo cya 7.2%, mu gihe Umusaruro mbumbe w’umuntu ku giti cye (GDP per Capita) wiyongereyeho 5%, bitandukanye n’ibindi bihugu byo mu Karere.

Iyi raporo yerekanye ko kimwe cya kabiri cy’ibihugu 75 byugarijwe n’ubukene ku Isi bwabonye umusaruro rusange w’umuturage wiyongereyeho cyane ugereranyije n’ibihugu bikize mu mwaka wa 2020-2024.

Kimwe cya gatatu cy’ibi bihugu byo muri aka Karere umusaruro rusange w’imbere mu gihugu ,GDP, kuri buri muturage uri munsi ugereranyije n’uko byari bimeze mbere y’icyorezo cya Koronavirusi ku gipimo cya 7 % muri 2021 naho muri 2022 ugera kuri 3.7%.

Muri rusange raporo ya Banki y’Isi itangaza ko byibuze 25% by’abaturage bo muri Aziya y’Epfo na Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara baba munsi y’umurongo w’ubukene naho 90% bakaba bafite ubukene n’inzara ituma bibasirwa n’imirire mibi.

Inguzanyo ihabwa ibihugu biri mu nzira y’amajyambere izaba ishingiro ry’ibiganiro bigarukwaho kuri uyu wa kabiri mu nama ngaruka mwaka ya IMF na WB, aho izamara icyumweru i Washington.

Muri rusange izaganirirwamo uko imishinga y’amajyambere y’ibihugu bya Afurika yatezwa imbere binyuze mu guhabwa inguzanyo izatangwa n’ikigega cya International Development Agency, IDA.

Raporo ya Banki y’Isi yasohotse ku ya 13 Ukuboza yagaragaje ko ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bigaragaza icyuho giteye ubwoba.

Mu mwaka wa 2022 ibihugu byose bikiri mu nzira y’amajyambere byakoresheje amafaranga angana na miliyari 443.5 z’amadolari kugira ngo byishyure umwenda rusange wa Leta.

Kuva mu mwaka wa 2022, ibihugu 75 byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bifite imyenda iremereye y’inguzanyo zituruka mu kigega mpuzamahanga cy’Iterambere IDA.

- Advertisement -

Ikigo cya Banki y’Isi gitanga inguzanyo mu bihugu bikennye cyane, cyishyuye ababerewemo imyenda miliyari 88.9 z’amadolari, ibigaragaza icyuho gikomeye n’umutwaro w’imyenda.

Ku ruhande rw’u Rwanda rufite ingamba zo kongera umusaruro ushimishije mu bukungu ndetse n’imibereho myiza, ubwiyongere bw’umusaruro w’imbere mu gihugu bwageze kuri 7.2% mu myaka itanu ishize, mu gihe GDP kuri buri muntu yazamutseho 5%.

Imishinga Banki y’Isi isanzwe ishyiramo amafaranga ni irebana no kubakira abagore n’urubyiruko ubushobozi, kugabanya ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere, ikoranabuhanga n’imikorere inoze y’inzego.

Kugeza ubu hari bimwe mu bikorwa by’ingenzi n’imishinga Banki y’Isi iri gufatanya n’u Rwanda mu rugamba rw’iterambere.

MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW