Ubufaransa bwemereye Tshisekedi ubufatanye mu guteza imbere Congo

Perezida wa Congo Kinshasa, Antoine Felix Tshisekedi akomeje urugendo rwe mu Bufaransa, nyuma yo guhura na Perezida Emmanuel Macron, bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru.

Ibiro by’umukuru w’igihugu muri Congo Kinshasa byavuze ko Perezida Emmanuel Macron n’umugore we bakiriye Perezida Félix Tshisekedi n’umugore we Denise Nyakeru.

Mu biganiro abaku b’ibihugu bagiranye mu muhezo harimo ubufatanye mu by’umutekano, umuco, uburezi n’ibidukikije.

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron yavuze ko hari imishinga myinshi, igihugu cye kizakorana na Congo Kinshasa, harimo guteza imbere ibikorwa remezo mu mikino, kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Inga, guteza imbere ibidukikije n’ibindi.

Ubufaransa bwavuze ko buzakomeza gukorana na Congo mu bijyanye no gutoza abasirikare barwanira mu ishyamba.

Ku bijyanye n’intambara iri mu bice bitandukanye bya Congo Kinshasa, Emmanuel Macron yavuze ko yamagana imitwe yose yitwaje intwaro, kandi ko hadakwiye kubaho kwitana ba mwana.

Yavuze ko yamagana ibitero bya M23, ndetse ko yaganiriye na Perezida Paul Kagame ku bijyanye n’uko “u Rwanda ruhagarika gutera inkunga M23”, no “gukura ingabo z’u Rwanda muri Congo”.

Perezida Macron avuga ko ashyigikiye ibiganiro kuko byafasha kugarura amahoro n’ubwumvikane.

Perezida Felix Tshisekedi yavuze ko “bizeye ko Ubufaransa buzabafasha kubona amahoro” kandi abashoramari babwo bagafasha igihugu gutera imbere harimo no kubaka ruriya rugomero rutanga amashanyarazi rwa Inga.

- Advertisement -
Imadoka yazanye Perezida Tshisekedi n’umugore we Denise Nyakeru kuri Champs-Élysées
Abakuru b’ibihugu n’abagore babo baramukanya
Perezida Tshisekedi n’umugore we ubwo bakirwaga kuri Champs-Élysées

UMUSEKE.RW