Umujenerali wa DR Congo yibye amamiliyoni yo kugura intwaro

Brigadier Général Ngoy Timothée Makwamba umusirikare w’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, akaba anashinzwe ibya Gisirikare ‘Defence Attachés’ muri Ambasade ya DR Congo muri Afurika y’Epfo yibye arenga miliyari 3.3 frw yari kugura intwaro.

Amakuru y’ubu bujura yashyizwe hanze n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bwa Afurika y’Epfo, Lumka Mahanjana wavuze ko Brig Gen Ngoy yari yarahawe inshingano zo kugurira FARDC intwaro mu ruganda rwitwa Denel rwo muri Afurika y’Epfo.

Iri soko cyangwa iyi ‘deal’ yari ifite agaciro ka miliyoni 49,6 z’ama-rand, akabakaba miliyari 3.3 Frw, ryaje gupfuba nyuma y’uko uruganda rwa Denel runaniwe gutanga intwaro rwari rwaremeye.

Ubwo iri soko ryapfubaga mu Kuboza kwa 2022, Ubuyobozi bwa Congo bwafashe umwanzuro wo kwambura ububasha Brigadier Général Ngoy Timothée Makwamba bwo kugura izo ntwaro.

Ibiro ntaramakuru bya Afurika y’Epfo (SA News), bitangaza ko nyuma y’uko Gen Ngoy Makwamba aritaye mu ngutwi ko yambuwe ububasha bwo kugura intwaro, yaciye ruhinga nyuma asaba uruganda rwa Denel ko rwamusubiza ayo mafaranga yari kugura intwaro.

Ubwo ayo mafaranga yasubizwaga mu mayeri menshi yanyujijwe kuri konte ya banki ya sosiyete y’abanyamategeko yitwa ‘Johan van Heerden Attorneys’, nyuma ashyirwa kuri Konti ebyiri za Gen Ngoy Makwamba, aza kuyaguramo inzu ebyiri mu mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Nyuma y’iperereza, Urukiko Rukuru rwa Pretoria rwatahuye amayeri ya Gen Ngoy Makwamba ndetse rutegeka ko imitungo ye izashyirwa muri cyamunara, amafaranga azavamo asubizwe Igisirikare cya DR Congo.

Si ubwa mbere muri FARDC humvikanye mo inkuru y’inyerezwa ry’amafaranga dore ko na Vital Kamerhe wahoze ayobora ibiro bya Perezida Tshisekedi, yaje gufungwa ashinjwa kunyereza miliyoni $100 zari kubaka inzu zo gutuzamo abasirikare ariko nyuma urukiko ruza kumugira umwere.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

- Advertisement -