Urukiko rwaburanishije umwarimu ukekwaho gusambanya abana babiri

Urukiko Rwibanze rwa Ruhango  rwaburanishije umwarimu wigisha muri Nyanza TSS ukekwaho gusambanya abana babiri b’abakobwa, akanabarira  amasambusa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko burega Ntivuguruzwa Thomas icyaha cyo gusambanya abana.

bwabwiye urukiko ko mwarimu Thomas yararimo  agenda ahura n’abana babiri b’abakobwa umwe w’imyaka 15 n’undi wa 17 bafite amasambusa (ibiraha).

Uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko yabwiye abo bana ko akeneye izo sambusa arabashuka abajyana mu macumbi.

Ati”Yababwiye ko akeneye ibiraha ariko yiyubashye atabirira mu nzira niko kubajyana ku macumbi y’abarimu.”

Ubushinjacyaha wakomeje buvuga ko Thomas agejeje abo bana mu macumbi, yabinjije mu nzu abamo ahita ahisha urufunguzo maze Thomas yegera bya biraha arabirya anabima amafaranga 1200 frw kuko ariyo bari bumvikanye.

Uhagarariye Ubushinjacyaha yanaberetse aho baryama kuko yari yabakingiranye.

Ati”Yanze ko banataha kuko yari yabakingiranye maze abereka aho baryama kuko bari babuze aho banyura nabo nayandi mahitamo bari bafite

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko Thomas yahise nawe aryama hagati yabo aranabasambanya aho yavaga kuri umwe ajya kuwundi

- Advertisement -

Ubushinjacyaha burashinja Thomas ko yakingiranye abantu ahantu hatemewe.

Buti”Bucyeye yanabasize mu nzu arabakingirana maze arigendera”

Ubushinjacyaha bwavuze  ko hari impamvu zikomeye zikwiye gutuma Thomas akomeza gufungwa binagendanye ko abana bari bazi ubwenge bivuze ko banavugaga ibyababayeho.

Bwavuze  ko n’ibindi bushingiraho hari imvugo z’abatangabuhamya babyiboneye barimo umuzamu hari kandi amafoto aba bana bari mu nzu babuze aho banyura, hakaba kandi n’ifoto y’indobo yarimo ibyo biraha.

Uhagarariye Ubushinjacyaha yasabiye uyu mwarimu gufungwa.

Ati”Turasaba ko uyu mugabo yakomeza gufungwa mu gihe tugitegereje n’ibyemezo bya muganga kuko bizaza tunakomeze iperereza tutabangamiwe kuko yanatoroka.”

Umwarimu Thomas ahakana ibyo aregwa

Umwarimu Ntivuguruzwa Thomas aremera ko abo bana baraye iwe, Thomas akavuga ko yavuye mu Butansinda kuko urufunguzo yari yarusigiye umuzamu ngo akore amasuku mu nzu ye aje asanga abana mu nzu banarikumwe n’uwo muzamu.

Yagize ati”Bwari bwije imvura ihita inagwa ari nyinshi maze abana mbereka aho baryama mu cyumba cyabo nanjye njya kuryama mu cyumba cyanjye”

Thomas yavuze  ko bwakeye asigira urufunguzo umuzamu akamubwira ngo aze gufasha abana baze gutaha.

Yagize ati”Mu kinyarwanda ntawuzindura umushyitsi amubwira ngo atahe ahubwo ngarutse mu rugo ku mugoroba natunguwe no gusanga inzego mu rugo niko kumfata bakajya kumfunga

Thomas yavuze ko atari gucyura abana n’ijoro cyangwa ngo ajye kubacumbikiriza kuko naho aba nta macumbi y’abagore cyangwa ay’abakobwa ahaba ku buryo nta bakobwa bahaba.

Urukiko rwabajije Thomas niba yarasanzwe azi abo bana, mwarimu Thomas nawe mugusubiza ati”Sinzi amazina yabo gusa najyaga mbona umwe undi we sinamuzi”

Urukiko kandi rwabajije Thomas niba abo bana baramubwiye uko bahageze, Thomas mugusubiza ati”Naje nihembukiye nta byinshi niriwe mbaza sinzi uko bahageze”

Urukiko kandi rwabajije Thomas impamvu nta buyobozi yamenyesheje, Thomas nawe mugusubiza ati”Bwari bwije, nta numero zabo ngira.”

Urukiko kandi rwabajije Thomas niba abana yarababonye ntabaze n’umuzamu ibyabo, Thomas nawe asubiza ati”Nawe ntacyo namubajije.”

Me Mpayimana Jean Paul wunganira umwarimu Thomas yavuze  ko bibabaje kumva ubushinjacyaha hari amagambo buri kuvugira mu ruhame bo batanatinyuka kuvuga.

Me Jean Paul yavuze ko umuzamu yabajijwe akavuga ko yabonye abana babiri baje kugurisha ibiraha.

Me Jean Paul ati”Mama Perezidante byumvikane ko umuzamu nawe yemeje ko Thomas atari we wabazanye.”

Me Jean Paul Mpayimana yavuze  ko imvura nyinshi iri kugwa Thomas atari kubona uko abirukana kuko iyo bagera mu nzira bashoboraga no kwicwa maze Thomas akabiryozwa.

Me Jean Paul ati”Mama Perezidante umukiriya wanjye ari kuzira ko yagize neza ntiyurukane abana mu gicuku imvura iri kugwa niyo yabizira mu isi ariko azajya mu ijuru anabe umutagatifu.”

Me Jean Paul yavuze ko abana kuba barafotowe bari mu nzu ikinze nta gishya.

Me Jean Paul ati”Nanjye ubu sindi iwanjye hagize ufatana abana akabashyira mu nzu iwanjye akabafotora ndi hano nkwiye kubizira?”

Me Jean Paul yavuze ko ubushinjacyaha butigeze bwifashisha raporo ya muganga ukwezi kukaba kugiye gushira iyo raporo idahari byumvikana ko nabyo bigaragaza ko umukiriya we arengana.

Yongeyeho ko umwana mwe yavuze ko yari hagati yabo undi akavuga ko Thomas ahubwo umwana umwe w’umukobwa ari we warihagati.

Me Jean Paul ati”Ni gute waryamana n’umuntu mukanasambana ntumenye uburyo yaryamyemo.

Me Jean Mpayimana yasoje asaba ko umukiriya we yarekurwa kuko atanatoroka afite akazi kazwi kandi no mu busanzwe ari inyangamugayo akaba yakurikiranwa adafunzwe.

Umwarimu Thomas yigishaga mu ishuri rya Nyanza TSS ryahoze ryitwa ETO Gitarama riri mu kagari ka Butansinda mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza afite imyaka 49.

Urubanza ruzasomwa taliki ya 30 Mata 2024 niba azakurikiranwa afunzwe cyangwa adafunzwe.

UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza kugeza rupfundikiwe.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW/Ruhango

 

Comments ( 2 )
Add Comment
  • Anonymous

    Yampayinka data ark harya ubwo niyo Yaba umwere ubwo icyaha cyo kurya ibiraha cyo yagisimbuka Koko ikosa ribu nugusambanaya umwana ukanamurira igishoro gusa urukiko ruzashishoze

  • Byinzuki Jean Baptiste

    Koko …..Aratinyuka arya ibiraha by’abanyeshuri??