Yaguwe gitumo atobora  iduka ashaka kuricucura

Muhanga : Umugabo w’imyaka 48 wo mu Karere ka Muhanga, yafatiwe mu cyuho atobora iduka ngo aryibemo  ibifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 1,934,550 Frw.

Uyu yafashwe  na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu karere ka Muhanga.

Amakuru avuga ko uyu ucyekwaho gutobora iduka ry’umucuruzi yanyuze mu gisenge kugira ngo ageree ku mugambi we.

Yafatiwe mu iduka riherereye mu Mudugudu wa Kamugina, akagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye, ahagana saa tatu zo mu ijoro ryo ku Cyumweru .

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko gufatwa kwe kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati“Mu gihe cya saa tatu z’ijoro nibwo abaturage bari bari hafi ya ririya duka bahamagaye bavuga ko bagize amakenga bitewe no kubona amabati asakaye ririya duka anyeganyega, bagacyeka ko ari abashaka kwiba. Abapolisi bihutiye kuhagera bamufatira mu cyuho arimo kuzamukira mu gisenge, aho yari yanyuze yinjira, afite ibyo yari amaze kwiba mu bikapu nabyo yari akuye muri iryo duka.”

Ibyo yafatanywe birimo; telefoni ntoya n’izigezweho (Smart phones), ibikapu bibiri, Kamera yo mu bwoko bwa Hikvision n’amafarangana y’u Rwanda 21,500 agizwe n’ibiceri.

Uyu mugabo usanzwe ucyekwaho ubujura nk’uko bamwe mu baturage bavuga, akimara gufatwa yiyemereye ko ubwo yari amaze gusakambura amabati, yasimbukiye kuri matela zacururizwaga muri iryo duka kugira ngo abone uko atangira kwiba biriya bikoresho yafatanywe.

SP Habiyaremye yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru bigatuma ucyekwa afatwa ataragera kure, ashishikariza buri wese gukomeza umuco wo kuba ijisho rya mugenzi we no gutangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira ibyaha bitaraba.

- Advertisement -

Yihanangirije abakomeje kwishora mu ngeso z’ubujura guhinduka kuko bazakomeza gufatwa ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bagashyikirizwa ubutabera.

Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyamabuye kugira ngo hakomeze iperereza, ibyo yafatanywe bisubizwa nyirabyo.

UMUSEKE.RW