Abayobozi bafunzwe bazira umutwe w’umuntu

RUBAVU: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu n’abandi bayobozi bafunzwe bazira ibura ry’umutwe w’umuntu wabonetse ahubakwaga uruzitiro rw’urugo, IBUKA ivuga ko aho hantu haguye Abatutsi benshi muri Jenoside yabakorewe mu 1994.

Aya makuru yagiye hanze mu minsi ishize ubwo abagabo babiri bafungwaga bakekwaho kurigisa umubiri w’umuntu utarabasha kumenyekana.

Abafunzwe icyo gihe ni uwubakaga inzu aho umutwe w’uwo mubiri wabonetse Ndimurwango Emmanuel alias Murokore ndetse n’umukuru w’Umudugudu wa Musene witwa Ngizwenimana Theophile.

Ku wa 21 Gicurasi 2024, nabwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Nzabahimana Evariste nawe yatawe muri yombi, akurikiranyweho guhisha amakuru arebana n’uyu mubiri.

Ni mu gihe RIB yaje gufata Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ryabizige, Barebereho Emmanuel, asimbuka igipangu ariruka.

Amakuru avuga ko nyuma y’uko bariya ba mbere bafunzwe, hakomeje guhuzwa amakuru hagati y’ubuyobozi kugira ngo hamenyekane inkomoko y’uwo mubiri, umutwe wari wabonetse waje kuburirwa irengero.

Umwe mu bayobozi bo mu Murenge wa Cyanzarwe waganiriye na UMUSEKE utarifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko uyu mutwe watwawe n’umuyede wubakaga kwa Murokore akaba arimo kwaka amafaranga.

Ati’’Amakuru yatugezeho nuko umuyede wubakaga kwa Murokore yajyanye umutwe w’uwo mubiri noneho akaba arimo kwaka amafaranga”.

Ayo mafaranga ngo yayatse umugore wa Ndimurwango Emmanuel alias Murokore washakaga kugaragaza uwo mutwe kugira ngo umugabo we abe yafungurwa.

- Advertisement -

Ati ” Ariko bikomeje kugorana kuko yagize ubwoba akaba yaracitse kandi aho yavuze yahishe umutwe kwa nyina barawuhabuze”.

Perezida wa IBUKA mu karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard, yabwiye UMUSEKE ko ahabonetse uwo mubiri hiciwe Abatutsi benshi, ashimangira ko IBUKA yasabye ko abayobozi bakurikiranwa kubera irigiswa ry’umutwe w’uyu mubiri.

Ati’’Tariki 5 Mata 2024 hari umutwe wabonetse aho bubakaga urupangu mu santere ya Ryabizige noneho umwubatsi wubakaga ajya kubwira shebuja witwa Ndimurwango Emmanuel ko habonetse umutwe w’umuntu nawe abimenyesha ubuyobozi bw’umudugudu n’uko nabwo bumenyesha Akagari ariko ubuyobozi bwaricecekeye ndetse n’imirimo yo kubaka irakomeza bimenyekana taliki 26 Mata 2024 nabwo ari abaturage batanze amakuru’’.

Yakomeje agira ati “Hariya hari bariyeri ikomeye iriho umugabo witwa Byago kandi haguye Abatutsi benshi baganaga muri congo.”

Mbarushimana yabwiye UMUSEKE ko ahabonetse uriya mutwe baje gukurikirana, bagasanga indi mibiri ibiri, ibigaragaza ko hiciwe Abatutsi benshi.

Ati ” Twaje gusaba ko urupangu rusenywa haboneka ibindi bice by’umubiri dusaba ko ubuyobozi bwakurikiranwa umutwe ukaboneka”.

Yasabye abaturage gutanga amakuru kuko ntawuryozwa kuyatanga ndetse n’uwo byagora ko yakwandika akandiko, ariko imibiri ikaboneka igashyingurwa mu cyubahiro kuko bibabaje kubona hagisabwa gutanga makuru nyuma y’imyaka 30.

Umurenge wa Cyanzarwe ufite umwihariko wo kuba ufite Abatutsi benshi bawiciwemo baturutse mu bice bitandukanye ubwo bageragezaga guhungira muri Zaire mu 1994.

Abenshi mu Batutsi biciwe muri uwo Murenge ntihazwi inkomoko yabo, ni mu gihe kandi hari n’abandi benshi bahaguye muri 1997-1998 mu ntambara y’abacengezi yashegeshe bikomeye aka gace kahoze ari komine Rwerere.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW