Barafinda yatanze kandidatire ku mwanya wa Perezida (VIDEO)

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Kandidatire ya Barafinda yakiriwe

Barafinda Sekikubo Fred yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye nk’umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Yatanze kandidatire ye kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024, yakirwa na Oda Gasinzigwa, Perezida ea Komisiyo y’Igihugu y’Amatora,NEC.

Barafinda yatanze ibaruwa, umwirondoro, amafoto abiri magufi y’amabara, fotokopi y’irangamuntu, icyemezo cy’amavuko, inyandiko igaragaza ko nta bundi bwenegihugu afite.

Uyu mugabo ukunze gufatwa nk’umunyarwenya yatanze icyemezo cy’uko atakatiwe n’inkiko, ikimetso kimuranga kizashyirwa ku ifishi n’urutonde rw’abantu 600 bamusinyiye.

Komisiyo y’Igihugu y’amatora, NEC, yavuze ko ibyangombwa bye byose bizasuzumwa ariko nta na kimwe cyaburagamo.

Barafinda yagaragaje ko urugendo rwo gushaka imikono 600 isabwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora rutari rworoshye ibintu yagereranyije no kurira umusozi wa kalisimbi.

Ati “Urugendo rwo gushaka abashyigikira kandidatire yanjye rwari rugoye cyane byari nk’agasozi Kalisimbi ariko uko byagenda kose Imana ntacyo twayiburana kuko kwizera birarema kandi byose birashoboka iyo wizera Imana kandi ikizerera mukuru.”

VIDEO HANO

- Advertisement -

Yagaragaje ko yiteguye gusangiza abanyarwanda Politiki ifite icyanga.

Barafinda Sekikubo Fred wamenyekanye ubwo yatangiraga kugana Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) muri 2017 ashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Kandidatire ye yaje gusubizwa inyuma bitewe no kutuzuza ibyangombwa byasabwaga.

Kugeza ubu NEC imaze kwakira kandidatire z’abantu batanu ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu barimo Paul Kagame uhagarariye FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza wa DGPR (Green Party), umukandida wigenga, Manirareba Herman, Hakizimana na Barafinda wakiriwe uyu munsi.

Hari abandi babiteganya barimo Mpayimana Philippe wahatanye mu matora yo mu 2017.

Barafinda muri NEC
Kandidatire ya Barafinda yakiriwe

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW