Béatrice Munyenyezi yajuririye icyemezo Urukiko rwamufatiye

Béatrice Munyenyezi uregwa ibyaha bya Jenoside amakuru aremeza ko yamaze kujuririra icyemezo Urukiko rwisumbuye rwa Huye ruherutse gufata cyo ku mufunga burundu.

Me Felecien Gashema umwe mu banyamategeko babiri bamwunganira yabwiye UMUSEKE ati”Nibyo twarajuriye twanamaze gutanga ubujurire”

Me Gashema avuga ko nyuma yo gutanga ubujurire bwabo, bategereje ko ubushinjacyaha bugomba kugira icyo buvuga ku bujurire noneho hagatangwa itariki bazaburaniraho.

Twageragejeje kuvugisha ubushinjacyaha ngo tubabaze niba baramenye cyangwa baramenyeshejwe ko Béatrice Munyenyezi yajuririye igihano yawe ariko ntibyadushobokeye.

Béatrice Munyenyezi uregwa, afungiye mu igororero rya Nyarugenge i Kigali. Yoherejwe mu Rwanda na Leta zunze ubumwe za Amerika kuhaburanira.

Ni umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’umuryango kuri leta y’Abatabazi akaba umugore wa Arséne shalom Ntahobari.

Ari Nyirabukwe, n’umugabo we, bose bakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu bazira ibyaha bifitanye isano na jenoside.

Ubwo aheruka gukatirwa igihano cy’igifungo cya burundu, umwe mu bacamanza bamuburanishije, yavugaga ko uyu mugore w’abana batatu akwiye kugirwa umwere .

Biteganyijwe ko natangira kuburana ubujurire, azaburanira mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, yunganiwe na Me Felecien Gashema afatanyije na Me Bruce Bikorwa.

- Advertisement -

Kugeza ubu ntiharamenyekana itariki azatangira kuburana ubujurire.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW