Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken yavuganye kuri telefoni na Perezida wa Congo,Felix Antoine Tshisekedi, baganira ku kibazo cy’umutekano kiri mu Burasirazuba bwa Congo n’igitero cyagerageje guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Ibiro bya Perezida wa Congo, ku rubuga rwa X , byatangaje ko aba bombi baganiriye ku mubano wa Amerika na Congo ndetse n’ikibazo cy’umutekano mucye gikomeje kugaragara mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ibiro bya Perezida byavuze ko Blinken yasabye Tshisekedi kwemera inzira y’amasezerano y’amahoro ya Luanda nk’inzira imwe yakemura ibi bibazo ndetse anakomoza ku gitero cyo mu nkambi ya Mugunga.
Biti “Yasabye umukuru w’Igihugu gukurikira ibiganiro bya Luanda Yananenze igitero cyakozwe na M23 tariki ya 3 Gicurasi 2024, ku nkambi ya Mugunga na Lushagala muri Goma.”
Mu bindi Blinken yaganiriye na Perezida wa DR Congo harimo ku cyo bise igitero , ubwo hari abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Ibiro bya Perezida biti “ Mu izina ry’igihugu cye, yaneneze abagabye igitero ku cyumweru cya Pantekoti.”
Matthew Miller, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, we yatangaje ko Antony J. Blinken na Félix Tshisekedi baganiriye ku gitero cyibasiye abayobozi (Viatl Kamerhe) n’izindi nzego kandi Amerika izafasha Congo mu iperereza.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya USA, yongeyeho ko ku kibazo cy’umutekano mucye hakanewe ingamba nshya mu kugarura amahoro, hubahirizwa amaserano ya Luanda.
Mu bindi Amerika ivuga ko aba bagabo baganiriye, harimo ko ibikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu mu Burasirazuba bwa Congo kandi aasaba ko hakorwa raporo z’intabaza ku bibera i Goma byibasira abanyantege nke.
- Advertisement -
Iki kiganiro kibaye nyuma y’iminsi micye muri iki gihugu hari abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi, bivugwa ko byagizwemo n’uruhare n’abanya-Amerika.
Ambasaderi w’Amerika muri DR Congo Lucy Tamlyn aheruka gutangaza ko Amerika iri gukorana n’abategetsi ba Congo ngo umunyamerika ubifitemo uruhare abiryozwe.
Yagize ati: “Mwizere ko turimo gukorana n’abategetsi ba RDC mu bishoboka byose mu gihe bakora iperereza kuri ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi kandi bakabiryoza Umunyamerika uwo ari we wese wagize uruhare muri ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi.”
Iki gitero cyabaye kandi mu gihe umutwe wa M23 utoroheye ubutegetsi bwa Congo, aho ukomeje ibitero ari nako usaba ibiganiro ngo nawe ugire uruhare mu miyoborere.
UMUSEKE.RW