Bugesera: Basengeye igihugu n’amatora yo muri Nyakanga

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Hafashwe ifoto y'urwibutso

Mu giterane cyahuriyemo amatorero n’amadini yo mu Karere ka Bugesera cyo gusengera igihugu n’amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024, kuri uyu wa 26 Gicurasi bamwe mu bakitabiriye bahamya ko umuyobozi mwiza ari uteza imbere abo ayobora, abashakira amahoro, ituze n’iterambere.

Iyo gahunda y’amasengesho yo gusengera Igihugu ihuriza hamwe amadini n’amatorero yabereye mu Mirenge yose uko ari 15 y’Akarere ka Bugesera.

Mu Murenge wa Nyamata, kuri iki Cyumweru abayobozi b’Amadini n’Amatorero, inzego za Leta ndetse n’abikorera bahuriye muri ayo masengesho.

Ni ku nsanganyamatsiko igira iti “Umuyobozi ugeza abaturage ku mpinduka nziza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, Rwabuhihi Jean Christophe yavuze ko ubuyobozi bwose buturuka ku Mana, nta muntu ushobora kuba umuyobozi Imana itabishatse.

Yagize ati “Nta muntu waba umuyobozi Imana itabishaka, kuko hari ababishaka ntibabibone. Ariko umuyobozi agomba kugira icyerekezo cy’aho ajyana rubanda, bigatanga n’icyizere ku bo ayoboye.”

Gitifu Rwabuhihi yavuze ko impinduka nziza zigomba guhera ku muntu uyoboye abandi, kugira ngo ababere urugero rwiza.

Ndahiro Moses, Umuyobozi muri The Rwanda Leaders Fellowship yavuze ko umuyobozi mwiza akorera abaturage agamije kubageza ku byiza.

Yagize ati “Ubufatanye bwa Leta n’amadini n’amatorero ndetse n’urwego rw’abikorera, butuma umuturage, iyo aje, buri wese akora uruhare rwe, bikagira inyungu ku muturage.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati ” No mu buyobozi ubufatanye ni ngombwa kuko butabayeho umuturage ashobora kuza afite ikibazo kimwe agataha afite bibiri. No mu itorero umuntu ashobora kuza yifitiye ibibibazo bye, yagera mu Itorero agakomereka kurushaho.”

Bankundiye Chantal, umwe mu Bajyanama b’Akarere ka Bugesera, yavuze ko ubufatanye n’amadini n’amatorero n’urwego rw’abikorera bifasha guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo umuturage agire imibereho myiza.

Yagize ati “Imana yakoresheje ubuyobozi bwiza kubaka igihugu no kugiteza imbere bityo twese nk’abanyamadini n’abayobozi dufitiye Imana umwenda wo guhora twibutsa tunigisha ko Abanyarwanda dukwiriye guhora tuyishima.”

Hafashwe umwanya wihariye wo gusengera igihugu, gusengera itorero n’abaturage n’ibindi bibazo bitandukanye mu miryango.

By’umwihariko hafashwe umwanya wo gusengera ibihe by’amatora Abanyarwanda bagiye kwinjiramo, kugira ngo azavemo umuyobozi mwiza uzafasha abaturage kubona amahoro n’iterambere.

Imiryango igera kuri 40 itishoboye yishyuriwe ubwisungane mu kwivuza.

Hafashwe ifoto y’urwibutso

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW