Bugesera: Ikibazo cy’umubare mucye w’abatanga serivisi z’ubutaka cyavugutiwe umuti

MURERWA DIANE MURERWA DIANE
Meya Mutabazi yijeje gucyemura umuare mucye w'abatanga serivisi z'ubutaka

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard  yatangaje ko ikibazo cyo gutinda kubona serivisi z’ubutaka  biturutse ku bakozi bacye, kirimo kuvugutirwa umuti,asaba abaturage  kujya bakoresha ubutaka icyo bwagenewe.

Ibi yabisabye kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Gicurasi 2024,mu kiganiro n’itangazamakuru  ku  cyumweru cyahariwe serivisi z’ubutaka n’imiturire zimenyerewe nka “Land Week”  mu rwego rwo gucyemura ibibazo byiganje mu butaka.

Icyumweru cyahariwe serivisi z’ubutaka kizwi nka Land Week kimaze kumenyerwa ndetse kikaba kitabirwa n’umubare munini w’abantu kubera bagiherwamo serivisi yihuse ku buryo abenshi ibyo baje gusaba babibona uwo munsi.

Hasobanuwe ko ari igikorwa ngaruka mwaka gikorwa inshuro ebyiri,kikamara ibyumweru bibiri aho hatangwa serivisi nyinshi kandi zihuse mu gihe gito zijyanye n’ubutaka.

Muri zo  harimo guhererekanya ubutaka,gukemura ibibazo bigaragara byo kurengera ubutaka bw’undi ndetse no gutanga impushya zo kubaka ziba zarasabwe  hamwe no gufasha abantu izungura bahuriye ku butaka nifuza kuzungura hakurikijwe amategeko n’ibindi.

Nsabimana Jean Nepo ni umwe baturage bari baje gusaba serivisi z’ubutaka, yabwiye UMUSEKE ko yashimiye uburyo Land Week yihutisha serivisi z’ubutaka ndetse anasaba ko yajya iba Kenshi kuko ibafasha cyane batarinze gusiragira mu nzira.

Ati”Turasaba ko bakongera umubare wabatanga serivisi z’ubutaka mu rwego rwo kugabanya igihe twamaraga dutegereje ko ibibazo tujemo  bikemurwa vuba bitamaze igihe.”

Kabano Alphonse Noteri w’Umurenge wa Nyamata yavuze ko iki gikorwa gitegurwa kugira ngo abaturage bahabwe serivisi zihuse kandi zibegereye cyane kuko ibyangombwa by’ubutaka bibasha kuboneka mu buryo bworoshye kandi vuba kuko ababishinzwe baba bari ahantu hamwe.

Akomeza avuga ko baba bari kumwe n’umubitsi w’inyandiko mpamo w’Intara y’Ibirasirazuba ibyangombwa bimara  gukorwa akabyemeza umuntu agahita acyura icyangombwa cye.

- Advertisement -

Yagize ati”Serivisi z’ubutaka zisabwa cyane nizijyanye no kugabagabanyamo ibice ubutaka ariyo mpamvu abitabiriye ari benshi, ahamya ko bongereye abatanga serivisi z’ubutaka byakuraho icyuho gisanzweho by’umwihariko hagashyirwaho ushinzwe izi serivisi gusa byaba  ari akarusho.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Ibirasirazuba SP Twizeyimana Hamdun yavuze ko ubu bukangurambaga bufitiye abaturage akamaro, bubaha uburenganzira busesuye ndetse n’umutekano ku mutungo .

Twizeyimana avuga Akarere katabyishoboza konyine hasabwa ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo abaturage basobanukirwe neza.

Ati”Nkatwe nk’inzego z’umutekano turi kumwe n’Akarere hamwe n’ubuyobozi bw’inzego zibanze kubera ko twese intego yacu ari ugusenyera hamwe dushyashyanira umuturage,dukumira ibyaha ndetse n’ibiza bishobora guterwa n’imyubakire iterwa n’akajagari.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yavuze ko hari abaturage batarabaruza ubutaka bwabo budafite aho bwanditse basabwa kugana iyi serivisi.

Yongeyeho ko hari ikibazo cy’abakozi bake batajyanye n’umubare wa dosiye nyinshi bakira yiyeza abaturage  ko bizakosorwa.

Ati”Ukurikije serivisi turimo twakira mu  karere Ukurikije impinduka zagiye ziba amajyambere akaza adusanga ziradusiga mu mubare w’abakozi b’ubutaka dufite,aha rere turimo turavugana n’inzego zibishinzwe ngo zirebe Akarere kacu gahabwe umwihariko w’abakozi bajyanye na Serivisi zirimo zitangwa.

Mutabazi yasabye abaturage kwitabira icyumweru cyahariwe serivisi z’ubutaka mu rwego rwo gukemura ibibazo byiganje muri aka Karere ntawucikanwe n’amahirwe, hagamijwe gukemura ibibazo by’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Ibirasirazuba SP  Twizeyimana Hamdun yavuze ko ubu bukangurambaga bufitiye abaturage akamaro, bubaha uburenganzira busesuye ndetse n’umutekano ku mutungo
Abaturage batangiye guhabwa serivisi z’ubutaka

MURERWA DIANE

UMUSEKE.RW I Bugesera