Bugesera: Umubyeyi wasabaga ubufasha, umwana we wa kabiri yitabye Imana

MURERWA DIANE MURERWA DIANE
Umwana Tuyishimire yasabiraga ubufasha bwo kuvuzwa, yitabye Imana

Tuyishimire Alice wo mu Karere ka Bugesera, wabyaye abana babiri b’impanga, umwe akaza guhitanwa na kanseri yo mu maraso ataruzuza umwaka w’amavuko, umwana we wa kabiri wari usigaye yasabiraga ubufasha bwo kuvuzwa nawe yapfuye.

Uyu mubyeyi atuye mu Kagari ka Kivusha mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera.

Tuyishimire avuga ko nta gihe cyari gishize apfushije umwe mu bana babiri b’impanga azize kanseri yo mu maraso, n’uwarusigaye yitabye Imana azize yo.

Mu bisanzwe, Tuyishimire nta kazi agira abana n’umubyeyi we ujya guca inshuro kugira ngo babashe kubona ifunguro.

Avuga ko nyuma y’uko ibitaro bya ADEPR Nyamata biherutse kumusaba kwihutira kujyana uwo mwana mu bitaro bya CHUK, basanze kanseri yo mu maraso yaramurenze, asabwa ko yamujyana kumuvuza hanze y’Igihugu.

Yabwiye UMUSEKE ko yaje kubura amikoro maze yoherezwa mu Bitaro bya ADEPR Nyamata, aho umwana yagiraga mu buribwe bukabije.

Ati “Nta bushobozi nari mfite bwo kumujyana kumuvuza hanze y’Igihugu ariho nahereye nsaba ubuyobozi gucungura ubuzima bw’uyu mwana burinze kuncika mbureba, nari nabwiwe ko uko ntinda kumuvuza ubuzima bwe burushaho kujya mu marembera. None yitahiye.”

Tuyishimire avuga ko aba bana bombi bitabye Imana batangiye guterwa amaraso kuva ku mezi umunani y’amavuko aho bose batungwaga n’ibyuma bibongerera umwuka kugira ngo iminsi yicume.

Avuga ko abayeho mu buzima bubi ari nayo ntandaro iviriyemo uwo mwana kwitaba Imana, gusa agashimira abagiraneza bamubaye hafi ubwo yasabaga ubufasha bwo kujya kumuvuza muri CHUK.

- Advertisement -

Bugesera: Arasaba ubufasha bwo kuvuza umwana ufite kanseri yo mu maraso

MURERWA DIANE
UMUSEKE.RW i Bugesera