Burundi: Abantu 29 bishwe n’imvura idasanzwe

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Ishami rya ONU ryita ku butabazi, OCHA ryatangaje ko mu gihugu cy’u Burundi abantu bagera kuri 29 bamaze kwicwa n’imvura idasanzwe yateje imyuzure mu gihe abagera ku bihumbi mirongo bavuye mu byabo.

OCHA ivuga ko u Burundi buri mu bihugu 20 bishobora kwibasirwa n’ingaruka n’ihindagurika ry’ibihe, ivuga ko icyo gihugu cyahuye n’imvura nyinshi yaguye amezi menshi isa nidahagarara.

Ubwivumbagatanye bw’ikiyaga cya Tanganyika kiri gutwara ubuzima bw’abantu abandi bakava mu byabo ngo bwatijwe umurindi n’ingaruka z’imivumba yo mu nyanja.

Ni mu gihe ibice by’umujyi wa Bujumbura bikora ku nkombe z’ikiyaga cya Tanganyika, byibasiwe n’imyuzure, ibikorwaremezo birimo imihanda, amateme, imiyoboro y’amashanyarazi n’ibindi bikaba byarasenyutse.

OCHA igaragaza ko kugeza kw’itariki ya 26 y’ukwezi kwa kane, abantu barenga 237,000 bagizweho ingaruka mu karere.

Iri shami rya ONU ryanaburiye ko amazi y’ikiyaga Tanganyika azazamuka. Iki ni ikiyaga cya kabiri mu bunini muri Afurika, kandi amazi yacyo akomeje kugenda yiyongera.

Leta y’Uburundi n’umuryango w’abibumbye, mu kwezi gushize batangije ibikorwa byo gusaba imfashanyo yo guhangana n’ingaruka z’imvura idasiba.

Ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye yanenzwe uburyo yitwaye muri iki kibazo.

Uburasirazuba bw’Afurika bwibasiwe n’imvura nyinshi muri ibi byumweru bishize, yangije byinshi kandi ihitana ubuzima bw’abantu muri Kenya na Tanzaniya.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW