Cricket: Ibihugu umunani bitegerejwe mu irushanwa ryo Kwibuka

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Irushanwa ry’Umukino wa Cricket ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, rizakinwa n’Ibihugu umunani harimo n’u Rwanda rwakiriye.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 10. Rizakinwa n’amakipe y’Igihugu y’Abagore aturutse mu Bihugu umunani.

Riratangira kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi, rizasozwe tariki ya 8 Kemana. Ibihugu bizitabira birimo: Uganda, Kenya, Malawi, Nigeria, Botswana, Cameroun, Zimbabwe n’u Rwanda rwakiriye.

Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Bimenyimana Diane, yavuze ko biteguye neza kandi biteguye kongera kugumana igikombe u Rwanda rubitse.

Ibihugu bitatu, Malawi, Cameroun na Zimbabwe, ni ubwa mbere bibashije kwitabira iri rushanwa.

Mu mikino itangiza irushanwa, u Rwanda rurakina na Cameroun Saa Tatu n’iminota 15 z’amanywa. Imikino yose izabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Gahanga.

Igikombe cy’umwaka ushize, cyegukanywe n’u Rwanda ari na cyo rukumbi rubitse kuva iri rushanwa ryatangira gukinwa.

Uganda ibitse ibikombe bine, Kenya ibitse bitatu, Tanzania ibitse kimwe mu gihe u Rwanda na rwo rubitse kimwe cy’umwaka ushize.

U Rwanda rubitse igikombe cy’umwaka ushize
Abakinnyi ikipe y’Igihugu igomba kwifashisha
Gahunda yose y’irushanwa

UMUSEKE.RW

- Advertisement -